Umuyobozi Wa IMF Ategerejwe Mu Rwanda

Kristalina Georgieva usanzwe uyobora Ikigega Mpuzamahanga cy’imari, IMF, azasura u Rwanda mu mpera za Mutarama, 2023.

Amakuru Taarifa yakuye ahantu hizewe avuga ko uruzinduko rwe ruzaba hagati y’Italiki 24 kuzageza taliki 26, Mutarama, 2023.

Ibizaba bimugenza ntibyatangajwe.

N’ubwo ari uko bimeze ariko, ntazabura kuganira n’abayobozi b’u Rwanda ku ngingo zirimo aho rugeze ruzahura ubukungu bwarwo bwagizweho ingaruka na COVID-19.

- Advertisement -

Nyuma y’uko iki cyorezo kigenjeje amaguru make, u Rwanda ruri kubaka ubukungu bwarwo gahoro gahoro.

Ni urugendo rufashwamo n’abafaranyabikorwa barwo barimo n’Ikigega mpuzamahanga cy’imari, IMF.

Hamwe mu hantu u Rwanda rushora amafaranga ruhabwa cyangwa rugurizwa na IMF ni mu bikorwa byo kurengera ibidukikije.

Hari n’izindi nzego zirimo no kuzamura umusaruro uturuka mu buhinzi.

Abayobozi b’u Rwanda n’aba kiriya kigega kandi bashabora kuzaganira ku ngingo y’uburyo u Rwanda rwishyura imyenda rufata.

Mu kiganiro Minisitiri w’imari n’igenamigambi Dr. Uzziel Ndagijimana yahaye abanyamakuru taliki  07, Ukwakira, 2022 yavuze ko u Rwanda rwishyura neza inguzanyo ruhabwa n’abarutera inkunga.

Hari nyuma y’umuhango Minisiteri y’imari n’igenamigambi yasinyanyemp n’Ikigega mpuzamahanga cy’imari amasezerano y’inguzanyo ya Miliyoni $ 310  azarufasha kubaka ubukungu buhangana n’imihindagurikire y’ikirere.

Ni inguzanyo izishyurwa byibura mu myaka 15 ku rwunguko ruto.

U Rwanda rusanganywe gahunda yo kuzabona kandi rugakoresha Miliyari $ 11 mu kubaka ubukungu buhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere.

Muri kiriya kiganiro, Taarifa yabajije niba u Rwanda rwarishyura neza imyenda rwari rufitiye abarugurije mu bihe byabanjirije COVID-19 kugira ngo noneho rubahe n’icyizere cy’uko ruzishyura indi myenda rufata cyangwa ruzafata.

Minisitiri Dr.Uzziel Ndagijimana yasubije ko nta myenda iremereye u Rwanda kubera ko rwishyura neza.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Dr Uzziel Ndagijimana

Yagize ati: “ Mbere ya COVID-19, imyenda u Rwanda rwafatanga rwayishyuraga neza ndetse nakubwira ko no muri COVID-19 nabwo twakomeje kwishyura k’uburyo byahaye abafatanyabikorwa bacu icyizere gituma n’ubu tugikorana muri uru rwego.”

Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda John Rwangombwa nawe yavuze ko u Rwanda rutarajya mu bihugu bifite umwenda bitabasha kwishyura.

Rwangombwa yavuze  ko mu mwaka wa 2024 ibintu byose byazitiraga u Rwanda z bigatuma umwenda warwo uzamuka, bizaba byarakuweho.

Guverineri wa Banki nkuru y’u Rwanda Bwana John Rwangombwa
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version