DRC Iri Gucuruza Zahabu Nyinshi Muri Leta Zunze Ubumwe Z’Abarabu

Iri buye rirahenda kubera aho rikoreshwa hatandukanye

Kuri uyu wa Gatanu Taliki 13, Mutarama, 2023 nibwo amasanduku ya mbere ya zahabu yavuye muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo ajya muri Leta zunze ubumwe z’Abarabu.

Amakuru avuga ko Guverinoma y’i Abu Dhabi n’iy’i Kinshasa basinyanye amasezerano yo gucuruzanya zahabu.

Ku nshuro ya mbere, i Abu Dhabi hoherejwe ibilo 28 bya zahabu.

Ni ubucuruzi bukorwa binyuze mu kigo kitwa  Primera Gold DRC kiyoborwa na Joseph Kazibaziba.

- Advertisement -

Imibare itangazwa na The Monitor ivuga ko mu mwaka wa 2021 muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo havuye ibilo 26 bya zahabu yoherejwe mu mahanga.

Ku rundi ruhande, mu mwaka wa 2021, bivugwa ko muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo hose hacukuwe toni 20 z’amabuye y’agaciro atandukanye ariko ngo yacukuwe mu buryo budakurikije amategeko.

Amasezerano hagati ya Repubulika ya Demukarasi ya Congo na Leta zunze ubumwe z’Abarabu avuga ko ku mwaka Kinshasa izajya yoherereza Abu Dhabi toni imwe ya zahabu.

Bemeranyije ko ku mwaka Abu Dhabi izajya yakira toni 15 za zahabu iturutse muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo.

Ikigo Primera kivuga ko hari abacukuzi  30,000 biteguye kugicukurira zahabu yo mu Burasirazuba bwa DRC, bakazahembwa bisanzwe ariko hakiyongeraho no kubaha ubufasha mu by’ubuvuzi no kujyana abana ku ishuri.

Bizagorana kubera ko intambara imaze igihe muri kiriya gihugu, yatumye kitubaka ibitaro n’amashuri bihagije ndetse n’abarimu n’abaganga barahunga abandi bahasiga ubuzima.

Kugeza n’ubu intambara iracyakomeje muri DRC.

Uburasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo buri mu bice by’isi bike bikize cyane ku mabuye y’agaciro.

Perezida wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo, Felix Tshisekedi aherutse kubwira ab’i Abu Dhabi ko ubufatanye nka buriya ari bwo yifuzaga kugirana n’ibihugu bituranye nawe.

Hejuru y’aya masezerano, hari andi impande zombi zagiranye bise Primera Metals DRC, arebana no gucukura amabuye y’agaciro atatu bita  tin, tungsten na tantalum( 3T).

Ubusanzwe zahabu ipimwa mu bipimo bita ‘ounce’ cyangwa amagarama.

Ifite agaciro k’uburyo buri segonda ibiciro byayo biba bihinduka ku isoko mpuzamahanga.

Abakene bacukura zahabu ikagirira akamaro abakire
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version