Filozofe Prof Nzeyimana Ati: ‘ Coup d’Etat Ikorwa Ahantu Hari Icyuho Runaka’

Prof Isaie Nzeyimana wigisha Filozofiya muri Kaminuza zo mu Rwanda n’izo mu bihugu byo mu Burengerazuba bw’Afurika avuga ko kugira ngo ingabo zihirike ubutegetsi biterwa n’uko haba hari icyuho cyaterwa n’imiyoborere idahwitse cyangwa kutuzuzanya hagati ya Leta n’abaturage.

Ikiganiro yahaye Taarifa cyagarutse ku bibazo bimaze iminsi bivugwa mu bihugu by’Afurika y’i Burengerazuba aho bimwe muri byo biri gutuma haba  coups d’états.

Prof Isaie Nzeyimana avuga ko ibiri kuba muri biriya bihugu  biterwa ahanini n’uko mu miyoborere haba hari icyuho.

Ati: “ Ubusanzwe  guhirika ubutegetsi bishoboka kuko hari icyuho haba mu miyoborere cyangwa imibanire hagati y’ubutegetsi n’abaturage n’ingabo.”

- Advertisement -

Atanga urugero rwo muri Burkina Faso aho nyuma yo guhirika ubutegetsi bikozwe n’abasirikare, abaturage bagiye mu muhanda babyina intsinzi.

Kuri we byerekana ko abaturage bageze igihe basanga ubutegetsi bahaye Perezida binyuze mu gutora itegeko nshinga, atarabukoresheje mu nyungu zabo bahitamo kumuhirika.

Uyu muhanga kandi avuga ko biriya byerekana ko abaturage baba bafite imbaraga kurusha Leta.

Asanga kugira ngo ubutegetsi bukorane neza n’abaturage bisaba ko habaho kuzuzanya k’ubushake bw’abaturage  n’imbaraga za Leta.

Leta ikagira imbaraga, igashyira abaturage ku murongo ariko ntibabuze ubuhumekero kandi ikabagirira akamaro kagaragara, katari mu magambo gusa.

Yagize ati: “ Ni ngombwa ko habaho Leta ikomeye ariko itabuza abaturage ubuhumekero. Burya ujya gukora Coup d’etat ni uko haba hari aho yabonye icyuho.”

Yibaza icyo Abirabura bajya gukora i Burayi…

Umuhanga Prof Isaie Nzeyimana asanga bidakwiye ko abaturage bo mu bihugu by’Afurika bumva ko kujya i Burayi ari ho bazakura ibyiza byose.

Yibaza icyo abajyayo bakurayo gifite akamaro karambye akakibura.

Ngo uretse abanyapolitiki bo muri Afurika  nabo baba bagiye yo kumva amabwiriza y’Abazungu bo mu bihugu byabakolonije abandi Birabura bagombye kuguma iwabo bakahateza imbere.

Yemeza ko kuba Abafaransa  baratangaje ko bavuye muri Mali nta kintu kinini bitwaye abanya-Mali kuko iyo urebye igihe bahamaze usanga nta gikorwa remezo gihambaye bahashyize uretse ‘kubaka Ambasade’.

Ku rundi ariko, asanga ikibazo kitagombye kureberwa ku Bafaransa n’Afurika gusa ahubwo kigomba kureberwa ku mubano w’Afurika n’ibindi bihugu bikomeye.

Kuri we ibihugu byose bishaka gukorana n’Afurika byagombye kugira icyo biyimarira kigaragara kitari kuvuga gusa ko bafitanye imikoranire idatanga umusaruro urambye.

Prof Nzeyimana ku rundi ruhande avuga ko  ikibazo kiri mu Bufaransa muri iki gihe ari uko Abanyapolitiki b’aho ndetse na bimwe binyamakuru by’aho byahinduye ikibazo kiri hagati ya Bamako na Paris bakakigira ikibazo hagati ya Mali n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi.

Ibi ngo ntibikwiye!

U Bufaransa burabyina buvamo…

 Abakurikiranira hafi ibibera mu Burengerazuba bw’Afurika, basanga u Bufaransa buri gutakaza ibihugu bwahoze buvuga rikijyana.

Bavuga ko busigaranye Côte d’Ivoire, Senegal, Niger n’igice cya Gabon.

Ikibazo gikomeye bibaza ariko ni ukumenya niba uku kwigaranzura u Bufaransa bizaramba kuko kubikora udafite inzego zishimitse zizashobora kuziba icyo cyuho nabyo ngo bidakwiye.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version