Umuyobozi Wa Polisi Ya Singapore Yasuye Iy’u Rwanda

Kuri uyu wa Mbere tariki 17, Nyakanga, 2023 nibwo  Umuyobozi Mukuru wa Polisi ya Singapore n’intumwa ayoboye batangiye uruzinduko rwabo mu Rwanda. Baganiriye n’abayobozi bakuru muri Polisi y’u Rwanda.

Polisi y’u Rwanda ivuga ko iriya nama igamije gushimangira ubufatanye hagati ya Polisi zombi.

Yayobowe n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda (IGP) Felix Namuhoranye na mugenzi we uyobora Polisi ya Singapore witwa Commissioner of Police (CP) Hoong Wee Teck.

Bagiranye ibiganiro ku uguteza imbere ubufatanye hagati y’inzego zombi.

- Advertisement -

Muri Kanama, 2022 hari amasezerano Polisi zombi zari zakoranye arimo n’ubufatanye mu kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka.

Kuri iyi nshuro, impande zombi zirarebera hamwe aho ishyirwa mu bikorwa ryayo rigeze.

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Namuhoranye avuga ko ruriya rugendo rugaragaza imbaraga, ubushake n’agaciro k’ubufatanye bw’inzego zombi.

Ati: “Uru ruzinduko ni ikimenyetso cy’ubucuti n’imikoranire ihamye hagati y’inzego zombi mu guteza imbere ubufatanye mu guharanira ko ibihugu byacu birushaho gutekana. Ni amahirwe azadufasha gushyiraho icyerekezo n’ingamba zihamye zigamije gushimangira ubufatanye bwacu.”

Iyo usomye ibikubiye mu masezerano hagati ya Polisi zombi, usangamo ko ziyemeje ubufatanye mu kubaka ubushobozi,  gufatanyiriza  hamwe kurwanya no gukumira ibyaha ndengamipaka, kurwanya ibyaha byifashisha ikoranabuhanga, ibyaha by’icuruzwa ry’abantu, ibyaha bifitanye isano n’iyezandonke, kurwanya ibyaha bihungabanya umutekano n’ituze rusange, kurwanya magendu n’ubucuruzi bw’intwaro n’amasasu n’ibindi.

Polisi y’u Rwanda ivuga ko gukorana n’iya Singapore ari ingenzi kubera ko yizewe kandi ikaba yaramamaye mu gucunga umutekano mu buryo bwiza kandi budapfa kuboneka henshi ku isi.

Yagaragaje ko Polisi ya Singapore igeze ku rwego rwiza rw’imikorere ishingiye ku ikoranabuhanga rufatwa nk’intangarugero.

Umuyobozi Mukuru wa Polisi ya Singapore, Commissioner of Police (CP) Hoong Wee Teck asanga  ari ibyo kwishimira  ko ubufatanye hagati y’inzego zombi za Polisi buri gutera imbere.

Ati: “ Ni ubufatanye bukomeye kandi bwubaka, buzafasha Polisi zacu kwigira hamwe no gushyiraho icyerekezo n’ingamba zinoze zo kurushaho kurindira abaturage bacu umutekano.”

Yagaragaje ko n’ubwo ibihugu byombi biherereye ku bilometero birenga 5000 uva kuri kimwe ujya ku kindi,  bihuriye kuri byinshi bijyanye n’ingamba zo kubungabunga umutekano nko gukorana bya hafi n’abaturage mu bikorwa bya Polisi.

Ati: “Uko isi itera imbere niko ibyaha byiyongera. Ni ngombwa ko turushaho guteza imbere ubufatanye mu guhangana nabyo by’umwihariko ibyaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga.”

Yavuze ko batewe ishema no kugirana ubufatanye na Polisi y’u Rwanda kuko nayo irangwa n’ubunyamwuga kandi yubakitse neza ikaba ari imwe mu bafatanyabikorwa b’ingenzi ba Polisi ya Singapore.

Ifoto rusange

Komiseri Hoong yasuye n’Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali yunamira abarenga miliyoni bahashyinguye barazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka  1994.

Yasuye n’Ingoro y’Amateka y’Urugamba rwo guhagarika Jenoside.

Biteganyijwe ko azasura amashuri ya Polisi atangirwamo amahugurwa n’ibikorwa bitandukanye bya Polisi y’u Rwanda hirya no hino mu gihugu.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version