Umusore utaramenyekana umwirondoro yabanje kwandika ibaruwa avuga ko agiye kwiyahura kandi ko umubiri we uzahabwa inyamaswa zikawurira mu ruhame.
Yiyahuriye mu Mudugudu wa Mahoro, Akagari ka Karambo, Umurenge wa Gatenga muri Kicukiro.
Kuri uyu wa Mbere nibwo uyu musore yiyahuye, umurambo we usangwa muri cyumba cye.
Abatangarije bagenzi bacu ba UMUSEKE iyi nkuru bavuga ko iriya baruwa yasize yanditse asezera ku bo biganye mu mashuri yisumbuye, abo bakoranye n’abo babanye muri uyu Murenge wa Gatenga.
Nyakwigendera yasoje avuga ko nta mwana yigeze abyara kandi ko nta n’umukobwa yigeze atera inda.
Ibaruwa yasize yanditse ni iyi: