Inteko ishinga amategeko ya Israel yemeje ku bwiganze busesuye umushinga wa Minisitiri w’Intebe Benyamini Netanyahu wo gutuza abaturage benshi mu bitwa bya Golan, igice cyari gisigaye ari icya Syria.
Netanyahu yavuze ko gukora uyu mushinga ari ngombwa muri iki gihe kuko Syria iri kuyoborwa n’ubundi butegetsi butari ubwa Assad.
Uyu aherutse kwirukanwa ku butegetsi n’umutwe w’inyeshyamba zitwa HTS.
Ni inyeshyamba zishyigikiwe na Turikiya.
Bashir Al Assad yahise ahungira mu Burusiya, igihugu cyahoze ari inshuti ye kuva na kera.
Ubwo imirwano yo kumuhirika yari ikomeye, ingabo za Israel zagabye ibitero mu bice bya Syria bituranye na Israel mu rwego rwo kwirinda ko ako gace kaba indiri y’abarwanyi bashobora kukifashisha mu kuyihungabanya.
Minisitiri Netanyahu yahisemo gutuza abaturage benshi ba Israel mu bitwa bya Golan kugira ngo baharinde, kandi bahateze imbere.
Ni umushinga ufite agaciro k’amafaranga ya Israel( bayita shekel, ILS) angana na Miliyoni ILS 40.
The Jerusalem Post yanditse ko, ku rundi ruhande, hari ubwoba bw’uko Israel ishobora kujya mu ntambara na Syria nyuma y’uko iki gihugu gitangiye kuyoborwa n’inyeshyamba zahiritse Assad.
Hari abantu 100,000 biteganyijwe ko bazatuzwa muri kiriya gice igihe cyose gahunda ya Netanyahu izaba yamaze kwemezwa burundu.
Netanyahu avuga ko gutuza abantu muri kiriya gice bizazamura urwego rw’uburezi n’urw’ingufu zisanzwe zikoreshwa mu bucuruzi n’imigenderanire y’abatuye aka gace.
Hagati aho, Minisitiri w’Intebe Benyamini Netanyahu aherutse gusura ingabo ze zikorera ahitwa Hermon( ni igice Israel iherutse kwagura igikuye kuri Syria), biba inshuro ya mbere Israel ikandagiye muri iki gice mu myaka 50 ishize.
Kuri X, Netanyahu yanditse ko iyi ari intambwe ikomeye mu mateka ya Israel.
Mbere y’intambara y’iminsi itandatu hagati ya Israel n’ibihugu by’Abarabu, ibitwa bya Golan byose byari ibya Syria.
Ibitwa bya Golan byabaye ibya Israel mu mwaka wa 1967 ubwo yatsindaga iriya ntambara.
Icyakora Israel yaje kuyigarurira bya nyabyo mu mwaka wa 1981 kuko yari yarigaruriye 2/3 by’iki gice.
Ubu nibwo yigaruriye na 1/3 cyari gisigaye.