Umuyobozi Wa Polisi Y’u Rwanda Yibukije Abapolisi Kwirinda Ruswa

Ubwo yagezaga ijambo ku bapolisi bakorera mu Ntara y’i Burengerazuba, Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Dan Munyuza yabibukije gukomeza kwirinda ruswa n’ibindi bikorwa byashyira umugayo ku rwego ruri mu z’ibanze zishinzwe kurinda abatuye u Rwanda.

Ni mu rugendo yakoreye mu Ntara y’i Burengerazuba agamije gusura abapolisi bahakorera, bakaganira akabaha n’impanuro.

Ubwo yageragayo yakiriwe n’Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru witwa Assistant Commissioner of Police( ACP) Edmond Kalisa.

ACP Edmond Kalisa yeretse Umuyobozi Mukuru wa Polisi ishusho y’umutekano muri iyi Ntara y’i Burengerazuba, avuga ko itekanye muri rusange.

- Advertisement -

Ngo itekanye nk’uko n’ahandi mu Rwanda hatekanye.

ACP Edmond Kalisa yakira Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda

Icyakora iyi Ntara iri mu Ntara zikunze kuba icyuho cy’abinjiza mu Rwanda ibiyobyabwenge babivanye muri Repubulika ya Demukaraasi ya Congo.

ACP Kalisa yagize ati: “ Kimwe no mu bindi bice by’u Rwanda, Intara y’i Burengerazuba iratekanye .Ibikorwa byacu byibanda ku gukumira no kurwanya ubucuruzi bwa magendu, icuruzwa ry’ibiyobyabwenge n’ibindi byaha byambukiranya umupaka.”

IGP Munyuza yishimye abapolisi bakorera muri kiriya gice cy’u Rwanda ariko abibutsa ko hari abakigaragaraho imyitwarire idahwitse, bakwiye kwikubita agashyi bakayireka.

Yemeza ko mu mico iranga umupolisi w’u Rwanda hatabamo ruswa cyangwa kurenganya abaturage.

Ruswa umuyobozi mukuru wa Polisi avuga yemezwa n’izindi nzego zirimo na Transparency International Rwanda

Kurinda abaturage n’ibyabo ni imwe mu nshingano z’ibanze za Polisi y’u Rwanda.

Ibi kandi ngo bigomba gukorwa  kinyamwuga.

Ati: “ Umutekano w’abaturarwanda uri mu nshingano zacu, kuba u Rwanda rushimwa n’amahanga mu mutekano ntabwo biduha umwanya wo kwirara ngo twumve ko byose byarangiye twabigezeho. Tugomba gukomeza kubumbatira no gusigasira umutekano dufite.”

Umuyobozi wa Polisi yibukije abapolisi ko  gutanga serivisi nziza ari inshingano z’abapolisi kandi bakazibukira ruswa n’ibindi byaha bijyana nayo.

IGP Munyuza yasabye abapolisi gukomeza kurangwa n’indangagaciro  zirimo ikinyabupfura no kugira uruhare mu iterambere rya Polisi y’u Rwanda ndetse n’igihugu muri rusange.

Intara y’i Burengerazuba iri mu Ntara zikunze kuvugwaho gucishwamo ibiyobyabwenge na magendu

Indi ngingo yagarutseho ni ugukorana n’abaturage mu bikorwa bitandukanye bigamije kubacyemurira ibibazo.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version