Ubuzima Bw’Umutetsi Wabigize Umwuga

Umwe mu bakozi batekera abakiliya barira muri za Hoteli cyangwa za coffee shops witwa Janvier Karahanyuze  avuga ko gutekera abantu nk’aba bisaba ubwitange n’ubuhanga.

Uyu mugabo asanzwe ari umukuru w’igikoni gitekera abakiliya kiri ku Kacyiru hafi y’Ikicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ahitwa Kigali Craft Café.

Yabwiye Taarifa ko abyuka saa kumi n’imwe n’igice za mu gitondo akitagura akagera mu kazi saa kumi n’ebyiri n’igice atangira akazi.

Iyo akagezemo abanza kureba umubare n’amazina y’ibiribwa byaraye bishize, akareba n’ibihari.

- Advertisement -

Birumvikana ko ibyaraye bishize abitumiza, ibihari nabyo akareba niba bihagije ubundi agatangira akazi.

Nyuma y’ibyo rero nibwo atangira akazi.

Ati: “Ubusanzwe chef de cuisine w’umwuga ntajya yiganda ngo yumve ko commande bamuhaye ari nyinshi atazishobora. Njye niyo baba abantu 100 nabakorera kandi buri wese nkamukorera uko abishaka.”

Avuga ko atabishobozwa n’uko ari umuhanga w’igitangaza ahubwo ngo harimo n’impano Imana yamuhaye kandi akagira n’ubushake bwo kutiganda ku kazi.

Icyakora ngo yaranabyize kandi abifitiye impamyabumenyi.

Indi mpamvu avuga ko imubashisha ibyo akora ni ugukorana na bagenzi be bakungurana ibitekerezo n’ubumenyi.

Abajijwe uko abigenza kugira ngo buri wese wamutumye abone icyo ashaka kandi uko abishaka, yatubwiye ko abaseriveri  bazana udupapuro twanditseho ibyo abakiliya bashaka hanyuma buri wese akamukorera akurikije ibiri kuri ako gapapuro.

Ati: “ Iyo kaje rero ndareba ngasanga imwe yaje saa sita na  makumyabiri, indi yaje ku yindi saha gutyo gutyo… Icyo gihe mpera ku yaje mbere kurusha izindi kugeza ku yaje nyuma . Ariko hagati aho nkoresha imbaraga nyinshi ari nako nywa amazi menshi. Uramutse unyweye ikindi kitari amazi wahura n’ikibazo ukananirwa, amazi akagushiramo kubera ubushyuhe bw’aho uba ukorera.”

Yaduhishuriye ko mu myaka irenga amaze ari umutetsi mukuru atarashiririza cyangwa ngo apfubye ibyo yatumwe guteka.

Ati: “ Burya gushiririza ni uburangare. Nta muntu ndumva avuga ko nashiririje ibyo  yatumye.”

Avuga ko abitanga yizeye neza ko uwo abihaye ‘bigomba kumuryohera’ akazagaruka.

Umukuru w’igikoni ntakwiye kuvuga ko hari indyo atazi gutegura…

Yatubwiye ko umutetsi w’umwuga atagombye kuvuga ko hari indyo atazi gutegura, ahubwo ko agomba gukora ubushakashatsi akayitegura kandi neza kugira ngo iryohere umukiliya ndetse bitume  n’umukoresha ayishyira ku rutonde rw’ibyo aha abamugana.

Ati: “ Hari ubwo umukiliya atanga order yasomye ahantu cyangwa itekererwa ahandi akagusaba kuyikora. Icyo gihe ku giti cyanjye ngomba guhita njya kuri Google nkareba uko bikorwa nkabikora kuko nk’umunyamwuga sinavuga ngo iki sinkizi.”

Janvier Karahanyuze ari mu kazi

Yemeza ko iyo umukoresha akubonyemo ububasha runaka, uba ugomba kumwereka ko koko ubufite, ko atakwibeshyeho.

Ngo ni ko umunyamwuga akora.

Aburira abandi batetsi kwirinda kuzagaburira abakiliya  ibintu bidatunganye kuko biramutse bibaye byagira ingaruka zikomeye zirimo no guhombya shebuja.

Ku rundi ruhande, asaba abifuza gukora uriya mwuga kuwiga neza kandi bikabikora babikunze.

Kubera umunaniro ngo iyo ageze iwe arakaraba akaganiriza abo mu muryango akaryama kare.

Agaya abakora umwuga nk’uwe ariko babaswe n’ibisindisha.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version