Umuyobozi Wa RDB Ahishura Byinshi Kuri Bisi 200 Zikoresha Amashanyarazi Zizazanwa i Kigali

Ni umushinga ufite agaciro ka Miliyoni $90. Amasezerano agenga iby’iri shoramari aherutse gusinywa hagati y’ubuyobozi bw’Ikigo cy’igihugu cy’iterambere, RDB, ubw’Umujyi wa Kigali n’ubw’ikigo Vivo Energy Group kizazana izi bisi.

Ikigo Vivo gifite inshingano zo kuzana ziriya bisi, kikubaka aho zizajya zongerera amashanyazi( charging stations) hanyuma ibindi bikaba inshingano z’u Rwanda.

Umuyobozi mukuru wa RDB, Clare Akamanzi yabwiye Taarifa ibikubiye muri uyu mushinga mu magambo avunaguye…

Taarifa: Uyu mushinga ufite agaciro kangana gate kandi ni uruhe ruhare Guverinoma y’u Rwanda binyuze muri RSSB izabigiramo?

- Advertisement -

Akamanzi: Hari ibikinozwa turi kuganiraho na buri ruhande ruzagira uruhare muri uyu mushinga. Icyakora iyo ucishirije ukareba uko ibintu byose bizagenda; usanga uyu mushinga ufite agaciro ka miliyoni $90. RSSB izaba ifitemo igice kingana na 30%. Twe nka Guverinoma tuzafata bisi tuzishyure gahoro gahoro, dukomeze kuzitaho kuzageza tuzegukanye.

Taarifa: Imikorere n’imikoranire ya buri rwego muri uyu mushinga iteye ite?

Akamanzi: Biri mu byo tuzigaho mu gihe gito kiri imbere kugira ngo harebwe uruhare buri rwego ruzagira muri iki gikorwa. Tuziga n’uburyo bisi zigezwa ku bazazikoresha.

Taarifa: Ese ni uruhe ruhande rwateye intambwe ya mbere ngo uyu mushinga uvuke?

Akamanzi: Vivo isanzwe ifite imari yashoye mu Rwanda. Icyakora Guverinoma y’u Rwanda ibinyujije muri Minisiteri y’ibikorwa remezo yegereye Vivo baganira ku ngingo y’uburyo gutwara abantu n’ibintu hakoreshejwe imodoka zikoresha amashanyarazi byakorwa mu Rwanda. Aho niho ibiganiro byahise bifatira umurongo.

Taarifa: Inyungu muri wo izaboneka ite?

Akamanzi: Inyungu izaboneka binyuze mu bwishyu bw’abazakoresha ziriya bisi. Igihe kwishyurira umwenda wose bizarangirira nicyo kizagena umubare w’amafaranga yatanzwe muri icyo gihe cyose.

Taarifa: Iyo urebye usanga u Rwanda rufite gahunda ndende yo gukoresha ibinyabiziga bikoresha amashanyarazi( bibarirwa hagati ya 500 na 1000 ushyizemo n’imodoka z’abantu ku giti cyabo), Ese Umujyi wa Kigali ufite amashanyarazi ahagije yo kugaburira ibyo binyabiziga byose harimo n’izi bisi 200?

Akamanzi: Amashanyarazi yo arahari kandi hari n’imishinga yo kuyongera. Ubwo rero bisi nizitangira gukora, amashanyarazi azaba abonye icyo akoreshwa kandi cya buri munsi.

Taarifa: Iyo mishinga muvuga ko izazana andi mashanyarazi ni iyihe?

Akamanzi: Hari uwitwa Shema power na Kivu watt iri gutunganya akomoka kuri gazi ya methane,  hari Hakan pest power, Gishoma, Nyabarongo, Regional hydro projects line, Rusizi na Rusumo n’indi mishinga.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version