Igitabo Kivuga Kuri Jenoside Yakorewe Abatutsi Kigiye Gushyirwa ‘No Mu Giheburayo’

Umwanditsi Dimitrie Sissi Mukanyiligira avuga ko igitabo yanditse mu Cyongereza yise Don’t Accept To Die ariko akaza kugishyira mu Gifaransa, ari guteganya no kuzagishyira no mu Giheburayo.

Intego nkuru ni uko kizashyirwa mu ndimi nyinshi zishoboka kugira ngo abantu benshi bashobore kumva ubuhamya bugikubiyemo no kumenya ko ‘kugera kure atari ko gupfa’.

Ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru taliki 25, Kamena, 2023 nibwo abantu b’ingeri zose bahuriye muri imwe muri Hoteli zikomeye z’i Kigali  Dimitrie abasobanurira impamvu zatumye ashyira kiriya gitabo mu Gifaransa.

Dimitri yanditse igitabo kiri mu byakunzwe mu Rwanda kurusha ibindi guhera mu mwaka wa 2022

Yababwiye ko yabikoze kugira ngo abantu bakuze bize Igifaransa mu myaka myinshi yatambutse bashobore kumenya ibigikubiyemo kuko igitabo cya mbere yari yacyanditse mu Cyongereza.

- Advertisement -

Icyanditswe mu Gifaransa yagihaye umutwe ugira uti: ‘ N’Accepte Pas de Mourrir’.

Dimitri Sissi Mukanyiligira avuga ko muri gahunda ze z’ubwanditsi, azakora k’uburyo n’abazi Igiheburayo bamenya ibikubiye mu gitabo cye.

Impamvu ngo ni uko hari amateka Abatutsi bahuriyeho n’Abayahudi kuko impande zombi zakorewe Jenoside mu bihe bitandukanye.

Dimitrie yasobanuye ko impamvu yashyize iki gitabo mu Gifaransa ari uko we ubwe n’Abanyarwanda bakuru kuri we barimo benshi bumva kandi bavuga Igifaransa.

Avuga ko n’abandi bo hirya no hino ku isi bumva Igifaransa bagomba kumenya ibigikubiyemo.

Yatangije ikigo…

Uretse kuzahindura kiriya gitabo mu Giheburayo no mu Kidage, Dimitrie Sissi Mukanyiligira avuga ko hari ikigo yatangije yise LIVE ON Foundation.

Ikirango cy’umuryango Dimitrie yashinze

Ni umushinga uzafasha abantu kwandika amateka yabo mu gihe cya Jenoside no kuyasangiza abandi.

Uzaba n’uburyo bwo gukorera ubuvugizi abarokotse Jenoside batishoboye no kwita ku rubyiruko cyane cyane abakobwa binyuze mu biganiro bigamije kubahindurira imitekerereze, bakagira iganisha ku buzima bufite intego.

Mu ijambo rye, yashimye ubuyobozi bw’u Rwanda ku ruhare bugira mu gutuma abarutuye batekana, bakabona amahoro n’umutekano kuko ari nabyo bituma babona n’uburyo bwo kwibuka ababo, bakarira bityo bagakira ibikomere.

Ati: “ Uyu mwanya duhabwa wo gukora ibi byose ntitukawufate nk’ibisanzwe kuko abo dukomokaho ntibagize ayo mahirwe”.

Yanashimiye umuryango mugari akomokamo wa Rwabukanga.

Yabwiye abari aho ko abantu 120 bo mu muryango we ari bo Jenoside yahitanye, ariko akemeza ko ibyo bitamuciye intege ahubwo ko yakoze yiteza imbere ariyubaka, yubaka n’abandi.

Mu rwego rwo gufasha abafite ubumuga bwo kutabona, Dimitrie Sissi Mukanyiligira arateganya kuzashyira kiriya gitabo mu majwi, ibi bikazafasha n’abantu badafite umwanya wo gusoma ariko bashobora kumva ijwi bari mu rugendo cyangwa mu bindi.

Bamwe mu bitabiriye kiriya gikorwa ni Sandrine Umutoni uyobora Imbuto Foundation, Umuyobozi wa BRD Madamu Pitchette Kampeta Sayinzoga, Jean Pierre Nkuranga uyobora GAERG, umuhanzi Andy Bumuntu, umunyamakuru Sandrine Isheja, Uwimana Basile wamamaye kuri RBA asoma amakuru n’abandi.

Pamela Mudakikwa uzwi ku mbuga nkoranyamabanga cyane cyane kuri Twitter niwe wayoboye ibiganiro byakorewe ‘kuri panel’.

Gushyira kiriya gitabo mu Gifaransa kandi byakozwe ku bufatanye na Dr. Jean Marie Vianney Rurangwa umwe mu ntiti z’u Rwanda.

Umuhanzi Andy Bumuntu
Umunyamakuru Sandrine Isheja Butera
Madamu Kampeta Pitchette Sayinzoga
Amb Dr. Ron Adam
Madamu Sandrine Umutoni
Bahavuye bakiguze
Yabasinyiye ko ari we wacyanditse

Amafoto@Nextline Production

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version