Umuyobozi Wa Airtel Rwanda Yacyuye Igihe

Amit Chawla wayoboraga Ikigo gitanga serivisi z’itunamaho mu Rwanda Airtel Rwanda yarangije manda ye. Yatangiye kuyobora Airtel Rwa da tariki 31 Kanama 2018.

Mu byo yagezeho harimo kuzamura izina rya Airtel nyuma yo kugura icyahoze ari Tigo Rwanda kikinjizwa mu mikorere ya Airtel.

Chawla yakoze uko ashoboye atuma kiriya kigo kirushaho kumenyekana hirya no hino mu Rwanda binyuze mu bikorwa bitandukanye harimo no kugeza murandasi kuri benshi kandi yihuta.

Abakozi ba Airtel  benshi bitwa ‘Agents’ bagejejwe hirya no hino mu Rwanda kugira ngo bageze serivisi kuri benshi kandi zidahenze.

Aba ba agents kandi bagize uruhare mu gukwiza ahantu 71  uburyo bwo kubika no kubikuza amafaranga bwiswe Airtel Money Branches.

Mu bikorwa bya vuba aha uriya mugabo asize afashije kiriya kigo kugeraho ariko mu rwego rwo guteza imbere Abanyarwanda, ni ukubafasha kubona murandasi ihendutse kugira ngo ibafashe muri Gahunda ya Guma mu rugo na nyuma yayo, ni ukuvuga muri ibi bihe abakozi benshi basabwa gukorera mu rugo, bagacyenera murandasi yihuta.

Asize kandi kiriya kigo cyarabujije uburyo ikindi bahanganye muri serivisi z’itumanaho binyuze mu bukangurambaga Airtel yise Va Ku Giti Dore Umurongo.

Ubu bukangurambaga bwateje sakwe sakwe mu bakoresha serivisi z’itumanaho mu Rwanda, ariko ubuyobozi bwa Airtel bwo bwemeza ko ari ko bigenda mu ipiganwa kandi ko bidatandukiriye amategeko agenga ubucuruzi mu Rwanda.

Ubu buryo bwahaye abantu miliyoni eshanu uburyo bwo kubitsa no kubikuza amafaranga.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version