Umuyobozi Wa SONARWA N’Umubaruramari Wayo Batawe Muri Yombi

Ibiro bya SONARWA: Credit@IGIHE

Rees Kinyangi  uyobora SONARWA na Aisha Uwamahoro ushinzwe ibaruramutungo muri iki kigo batawe muri yombi n’Urwego rw’Ubugenzacyaha bakurikiranyweho kunyereza miliyoni Frw 117.

Ubugenzacyaha bwabwiye Taarifa Rwanda ko amafaranga abo bayobozi bakurikiranyweho yari afite uko acungwa na Hoteli yitwa Nobilis isanzwe iri mu mutungo ya SONARWA.

Bombi batangiye gufungwa taliki 02, Ukwakira, 2024.

RIB yabwiye iki gitangazamakuru ko dosiye y’abo bombi yamaze kugezwa mu bushinjacyaha kugira ngo bukomeze iperereza ryabwo.

Nyuma yo kubona iki kibazo, byatumye abo muri RSSB nabo bakanguka bakinjiramo kuko ubusanzwe SONARWA ari umunyamigabane wayo ufitemo ingana na 79.21%.

RSSB ni ikigo gishinzwe gucunga neza amafaranga Abanyarwanda baba barazigamiye ikiruhuko cyabo cy’izabukuru bityo ikaba ifite inshingano zo kureba uko akoreshwa aho ari ho hose yashowe.

Amakuru avuga ko Hotel ya Nobilis iri mu bibazo by’ubukungu bitayoroheye ku buryo idatabawe vuba na bwangu yafunga imiryango.

Ni yo mpamvu Guverinoma iri gukorana na RSSB ngo harebwe uko iyo hoteli yagurwa n’umushoramari akayizanzamura kuko igeze aharindimuka.

Kuyizanzamura byatuma ikomeza gukora bityo amafaranga ya RSSB yafashwemo imigabane na SONARWA ntagende buheri heri!

Kinyangi na Uwamahoro bakurikiranyweho gukoresha nabi umutungo wa rubanda, bikaba byaragize ingaruka ku bukungu bwa SONARWA ubwayo na Hoteli Nobilis.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version