Amavubi Mato Yasezerewe Muri CECAFA

Amavubi y’abatarengeje imyaka 20 yaraye asezerewe mu mikino ya CECAFA ubwo yahuraga n’ikipe ya Tanzania ikayatsinda ibitego 3-0.

Uyu mukino wabereye mu kibuga kitwa AZAM Complex kuri uyu mugoroba.

Intego y’Amavubi U 20 yari ugutsinda ariko biranga. Iyo atsinda byari butume akomezanya icyizere cyo kuzamuka mu itsinda wenda bikaba byazayahesha amahirwe yo kubona itike yo kuzakira imikino y’igikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 20.

Icyo gikombe kizakinirwa mu mwaka wa 2025.

Kare cyane Tanzania yahise itsinda igitego cya mbere, gitsinzwe na Sereri wagitsindishije umutwe ku munota wa gatatu umukino ugitangira.

Amavubi yagerageje kwijajara ngo arebe ko yatsinda igitego ariko biranga.

Ntibyatinze Tanzania itsinda ibindi bitego bibiri byatsinzwe na Sabri Kondo.

Byatumye icyizere Amavubi yari afite gishirira aho!

Ibitego 3-0 byari byinshi ku buryo Amavubi U20 yahise asubiza amerwe mu isaho!

Icyakora asigaje umukino azakina naDjibouti  kuri uyu wa Kabiri taliki 15, Ukwakira, 2024.

Amavubi ari ku mwanya wa kane n’inota rimwe naho Tanzania niyo iyoboye itsinda ku manota icyenda igakurikirwa na Kenya ifite amanota arindwi naho Sudani ikaza ku mwanya wa gatatu ku manota atandatu.

Amakipe abiri azaba aya mbere muri buri tsinda azahita abona itike ya ½ cy’irangiza.

Azagera ku mukino wa nyuma niyo azahagararira aka karere mu mikino y’igikombe cya Afurika mu batarengeje imyaka 20 kizakinwa mu mwaka wa 2025.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version