Impaka Mu Ntiti Ku Nkomoko Ya Christopher Columbus Wavumbuye Amerika 

Bamwe bavuga ko yari Umutaliyani mu gihe ubushakashatsi buheruka bwemeje ko ibihamya bya gihanga byerekana ko Christopher Columbus yari Umuyahudi wabaga muri Espagne.

Impaka mu ntiti ku nkomoko ya Christopher Columbus zari zimaze igihe kirekire.

Ibihugu byinshi byavugaga ko ari byo akomokamo ibyo bikaba Poland, Ubwongereza, Ubugereki, Portugal, Hungary no mu bihugu bya Scandinavia.

Abasomyi bagomba kumenya ko Christopher Columbus ari we abanyamateka bemeza ko ‘yavumbuye’ ubutaka bushya isi yo mu Kinyejana cya 15 na mbere y’ aho itari izi, nyuma bwaje kwitwa Amerika.

Intiti zemeza ko mu mwaka wa 1492 aribwo ubwato Christopher Columbus n’abo bari bari kumwe bwambutse Inyanja ya Atlantic bugera mu butaka bwitwa Amerika y’ubu.

Zimwe muri izo njijuke zivuga ko uriya mugabo yavukaga mu Butaliyani ahitwa Genoa.

Ubushakashatsi bwakozwe guhera mu mwaka wa 2003 buherutse kwanzura ko Colombus yari Umuyahudi ariko wahinduye ubwenegihugu mu rwego rwo kwirinda itotezwa Abayahudi bakorerwaga mu gihe cye.

Yahisemo kuba Umugatulika.

Ubwo yageraga muri Amerika yari ari mu ruzinduko yari yoherejwemo n’abayobozi ba Kiliziya gatulika bo muri Espagne (nicyo gihugu cyari gikomeye i Burayi) ngo arebe uko Uburayi bwajya bucuruzanya na Aziya.

Yarayobye yisanga ku bundi butaka, atashye abitekerereza ba shebuja.

Nibwo Abanyaburayi batangiye kureba uko bazajya kureba ubwo butaka bushya, birangira Amerika bayikolonije.

Abanya Espagne nibo bahise bajyayo batangira kuhakoloniza nyuma yo kuhirukana abari bahatuye bitwaga American Indians, ababyanze baricwa, abarokotse inkota n’imbunda bicwa n’indwara bandujwe n’abo bimukira b’i Burayi.

Christopher Columbus yapfuye mu mwaka 1506 aguye ahitwa Vallodalid muri Espagne.

Kubera ko mbere yo gupfa yari yarasabye ko azashyingurwa muri Caribbean mu kirwa cya Hispaniola, umubiri we niho wimuriwe.

Hari mu mwaka wa 1542.

Nyuma y’ibinyejana byinshi uwo mubiri we waje kwimurirwa muri Cuba, nyuma uza kujyanwa mu Mujyi wa Seville muri Espagne.

Mu mwaka wa 2003 abahanga baje gutangira ubushakashatsi bwo kumenya mu by’ukuri inkomoko ya Colombus.

Umwarimu w’ubumenyi mu turemangingo fatizo(forensic medicine) muri Kaminuza ya Granada hamwe n’umunyamateka Marcial Castro batangiye igikorwa cyo kumenya inkomoko y’uriya mugabo.

Batangiriye k’ugutaburura umubiri we wari ushyinguwe muri Cathedral ya Seville.

Banafashe kandi impagaririzi y’uturemangingo fatizo tw’umuhungu wa Colombus nawe wapfuye witwa Hernando na murumuna we witwaga Diego.

Ibyo babonye babihuje n’amakuru asanzwe azwi kuri Colombus hamwe n’ubuhamya bw’abo mu gisekuru cye kugira ngo bamenye aho akomoka ha nyaho.

Ibyo babonye ni uko Christopher Columbus yari Umuyahudi wahisemo kwibera Umunyagatulika yanga itotozwa abandi Bayahudi bakorerwaga.

Imibare itangwa n’abanditsi b’amateka ivuga ko Espagne yo mu gihe cya Colombus yari ituwe n’Abayahudi 300,000.

Itotezwa ryaje kubasaba kwemera kuba Abagatulika bitaba ibyo bagacibwa mu gihugu.

Ngibyo ibimaze kumenyekana kuri Christopher Columbus abenshi mu basomyi ba Taarifa bize mu mashuri yisumbuye biga amateka y’isi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version