Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Umuyobozi wa UNHCR Yagize Icyo Avuga Ku Mpunzi Z’Abarundi Ziherutse Gutaha
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Umuyobozi wa UNHCR Yagize Icyo Avuga Ku Mpunzi Z’Abarundi Ziherutse Gutaha

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 30 April 2021 7:52 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Bwana Filippo Grandi uyobora Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe impunzi ejo tariki 29, Mata, 2021 yarangije urugendo rw’iminsi ibiri yagiriraga mu Burundi. Yishimiye ko impunzi z’Abarundi zari zarahungiye mu bihugu bituranye nabwo zikomeje gutaha, asaba ko izatashye zafatwa neza.

Mbere y’uko Grandi asura u Burundi yari yabanje gusura u Rwanda aganira n’abayobozi bakuru barimo na Perezida Paul Kagame.

Grandi  yavuze ko kuba Abarundi bari gutaha ari ibyo kwishimirwa, kuko nta mpunzi yagombye kubuzwa amahirwe yo gutaha iwabo kandi ibishatse ikabifashwamo.

Guhera muri 2017, impunzi z’Abarundi 145,000 zatashye iwabo Muri zo izigera ku 25,000 zari ziturutse mu Rwanda aho zabaga mu nkambi zitandukanye cyane cyane iy’i Mahama.

Muri iki gihe hari izindi zigera ku 2,000 ziri gushishikarizwa gutaha kandi zijejwe ko zizabifashwamo igihe cyose zizabishakira.

Hari izindi mpunzi z’Abarundi ziba muri Repubulika ya Demukarasi ya Kongo no muri Tanzania.

Bwana Filippo Grandi niwe uherutse guherekeza impunzi 159 zari ziturutse mu Rwanda zihungutse i Burundi.

Ku mupaka w’ibihugu byombi yahasanze abagize imiryango yabo baje kuzakira, bari kumwe n’abandi bayobozi mu nzego z’ibanze n’iz’umutekano mu Burundi.

Mu ijambo yahavugiye yabwiye abari aho ko impunzi zitahutse ziba zigomba kwitabwaho zigahabwa iby’ibanze bizifasha kongera kwiyubakira ubuzima, birimo aho kuba, amazi, ibitaro n’amashuri bikubakwaha hafi n’ibindi.

Yaganiriye na Perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye

Mu ruzinduko rwe kandi, Bwana Filippo Grandi yabonanye na Perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye.

Yamusabye kuzagira uruhare runini mu gufasha ziriya mpunzi gusubira mu buzima busanzwe.

Muri Gashyantare, 2021  UNHCR  na Leta y’u Burundi bashyizeho uburyo bw’imikoranire igamije gufasha impunzi z’Abarundi bari muri aka karere gutahuka.

Ni uburyo bwiswe Joint Refugee Return and  Reintegration Plan, bukaba bwaragenewe ingengo y’imari ya Miliyoni 104.3$.

Hagati aho  kandi u Burundi nabwo bucumbikiye impunzi zaturutse muri Repubulika ya Demukarasi ya Kongo zigera ku 80 000.

TAGGED:BurundifeaturedGrandiImpunziRwandaUNHCR
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Turinabo Waregwaga Ruswa Mu Rubanza Rwa Augustin Ngirabatware Yarapfuye
Next Article Abantu Batatu Bafunzwe Bakekwaho Kwinjiza Magendu Mu Rwanda
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Perezida Kagame Yafashe Mu Mugongo Abo Mu Muryango Wa Dr.Kirabo Washyinguwe

Mu Mashuri Abanza Abakobwa Batsinze Kurusha Abahungu-NESA

Hakozwe Umuti Wa Malaria W’Impinja

REMA Yatangaje Igihe Cyo Gusuzumisha Ibyuka Byo Mu Binyabiziga

Ibanga Kepler Yakoresheje Ngo Ihagarare Neza Muri Basket Y’Abagore

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

DRC: Uwahoze Ari Minisitiri W’Ubutabera Yasabiwe Gukora Imirimo Nsimburagifungo

Kwitabira Gufata Irangamimerere Byitabirwe Na Buri Wese- MINALOC 

You Might Also Like

Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Qatar Irongera Yakire Intumwa Za DRC Na AFC/M23

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbubanyi n'AmahangaUmutekano

Trump Arashaka Kwicaranya Putin Na Zelensky

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ibiza KamereMu RwandaUmutekano

Inkuba Zishe Bane Muri Batanu Bishwe N’Ibiza-MINEMA

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Abayobozi Mu Burayi Bitabye Trump

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?