Bwana Filippo Grandi uyobora Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe impunzi ejo tariki 29, Mata, 2021 yarangije urugendo rw’iminsi ibiri yagiriraga mu Burundi. Yishimiye ko impunzi z’Abarundi zari zarahungiye mu bihugu bituranye nabwo zikomeje gutaha, asaba ko izatashye zafatwa neza.
Mbere y’uko Grandi asura u Burundi yari yabanje gusura u Rwanda aganira n’abayobozi bakuru barimo na Perezida Paul Kagame.
Grandi yavuze ko kuba Abarundi bari gutaha ari ibyo kwishimirwa, kuko nta mpunzi yagombye kubuzwa amahirwe yo gutaha iwabo kandi ibishatse ikabifashwamo.
Guhera muri 2017, impunzi z’Abarundi 145,000 zatashye iwabo Muri zo izigera ku 25,000 zari ziturutse mu Rwanda aho zabaga mu nkambi zitandukanye cyane cyane iy’i Mahama.
Muri iki gihe hari izindi zigera ku 2,000 ziri gushishikarizwa gutaha kandi zijejwe ko zizabifashwamo igihe cyose zizabishakira.
Hari izindi mpunzi z’Abarundi ziba muri Repubulika ya Demukarasi ya Kongo no muri Tanzania.
Bwana Filippo Grandi niwe uherutse guherekeza impunzi 159 zari ziturutse mu Rwanda zihungutse i Burundi.
Ku mupaka w’ibihugu byombi yahasanze abagize imiryango yabo baje kuzakira, bari kumwe n’abandi bayobozi mu nzego z’ibanze n’iz’umutekano mu Burundi.
Mu ijambo yahavugiye yabwiye abari aho ko impunzi zitahutse ziba zigomba kwitabwaho zigahabwa iby’ibanze bizifasha kongera kwiyubakira ubuzima, birimo aho kuba, amazi, ibitaro n’amashuri bikubakwaha hafi n’ibindi.
Mu ruzinduko rwe kandi, Bwana Filippo Grandi yabonanye na Perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye.
Yamusabye kuzagira uruhare runini mu gufasha ziriya mpunzi gusubira mu buzima busanzwe.
Muri Gashyantare, 2021 UNHCR na Leta y’u Burundi bashyizeho uburyo bw’imikoranire igamije gufasha impunzi z’Abarundi bari muri aka karere gutahuka.
Ni uburyo bwiswe Joint Refugee Return and Reintegration Plan, bukaba bwaragenewe ingengo y’imari ya Miliyoni 104.3$.
Hagati aho kandi u Burundi nabwo bucumbikiye impunzi zaturutse muri Repubulika ya Demukarasi ya Kongo zigera ku 80 000.