Umuyobozi W’Abarwanyi Ba Wagner Bari Bahindukiranye Putin YAHUNZE

Yevgeny Prigozhin yategetse abarwanyi be baryaga isataburenge ingabo za Putin mu gikorwa bamwe bavugaga ko ari icyo kumuhirika, ko bagomba gusubira mu birindiro byabo biri muri Ukraine.

Prigozhin yahawe ubuhungiro muri Belarus kwa Perezida Lukashenko usanzwe ari inshuti na Perezida Putin.

Amakuru avuga ko hari inzego z’ubutasi zo mu bihugu birwanya Putin mu ntambara arimo na Ukraine zari zahaye Prigozhin miliyari $6  ngo ahendukirane Putin.

Uyu mugabo ngo yarazakiriye arangije abibwira Putin, amubwira ko nta kibazo abibonamo ahubwo ko yayakira vuba na bwangu ubundi agakora nk’aho ahindukiriye kumurwanya ubundi akazahita abihagarika.

- Kwmamaza -

Bivugwa ko yamaze kwakira ariya mafaranga, ubundi asaba ingabo ze kwatsa umuriro ku za Putin ndetse asatira umurwa mukuru Mosow.

Ibi byose ngo byakorwaga bya nyirarureshwa.

Mu buryo bw’amayeri yari yavuganyeho n’abarwanyi be, yaje guhagarika ibyo bitero abasaba gusubira muri Ukraine aho bahoze bakambitse, hanyuma Prigozhin we ahungira muri Belorus.

Itangazamakuru ryo mu Burayi rivuga ko ibimaze iminsi mike bibaye, byerekanye ko uruhande rwa Putin rufite ibyuho  mu butasi bwarwo.

Ku rukuta rwa Prigozhin rwa Telegram yahanyujije ijwi abwira abasirikare be ko bakwiye gusubira mu birindiro byabo.

Yumvikanamo ababwira ko ari icyemezo cyafashwe nyuma y’ibiganiro yagiranye na Perezida Lukansheko banga ko imivu y’amaraso yakomeza kumeneka.

Mu masezerano kandi harimo ko abarwanyi ba Wagner bari bitabiriye ibyo kujya guhirika Putin bahabwa imbabazi bagasubira muri Ukraine n’aho abatarabigizemo uruhare bakagira amasezerano bagirana na Minisiteri y’ingabo.

N’ubwo bivugwa ko kuva muri biriya birindiro byabaye ibintu Prigozhin yumvikanyeho na Lukansheko, ku rundi ruhande hari amakuru avuga ko abarwanyi be batishimiye kuba basubijwe inyuma kandi bari bakataje bagana i Moscow.

Hagati aho muri Ukraine ho bavuga ko ibyaraye bibaye kuri Putin byerekana ko adashoboye, kandi ko igihe icyo ari cyo cyose abo yibwiraga ko ari inshuti ze bashobora kumuhinduka.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version