Kayonza: Uwishe Umugore N’Abana Be Yarafashwe Ariko Ntavuga Icyabimuteye

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko umugabo wo mu Karere ka Kayonza ukekwaho kwica umugore we n’abana batatu yafashwe ariko ngo yararuciye ararumira ntiyavuga icyamuteye gukora ayo mahano.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, Dr Murangira B Thierry yabwiye itangazamakuru ko ukekwaho kiriya cyaha yitwa Théogène Musonera akaba afite imyaka 40 y’amavuko.

Taliki 23, Kamena, 2023 nibwo yafashwe nyuma y’iminsi yari amaze yihisha.

Dr Murangira avuga ko uwafashwe ataratangaza icyamuteye kwihekura akica n’uwo bashakanye.

- Advertisement -
Dr. Thierry B.Murangira

Ubugenzacyaha bushimira abaturage babuhaye amakuru yatumye uriya mugabo afatwa.

Musonera yicishe umuhoro abana be batatu( abahungu babiri n’umukobwa umwe) ndetse n’umugore we.

Byabaye kuwa Gatatu taliki 14, Kamena, 2023 mu ijoro rishyira ku wa Kane tariki 15, Kamena, 2023.

Byabereye mu Mudugudu wa Mubuga, Akagari ka Gitara, Umurenge wa Kabare mu Burasirazuba bw’u Rwanda.

Umuryango wabo ngo wahoragamo amakimbirane y’urudaca.

Umugabo yamaze kwica abe ahita atoroka, aza gufatirwa muri Kayonza n’ubundi.

Indi nkuru wasoma bifitanye isano:

Icyo Sosiyete Sivile Ivuga Ku Bwicanyi Buri Mu Muryango Nyarwanda

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version