Umuyobozi w’Ubugenzacyaha Muri Kenya Ari Mu Mazi Abira

Urukiko rukuru rwa Kenya rwakatiye Umuyobozi w’Urwego rushinzwe kugenza ibyaha muri Kenya, George Kinoti, gufungwa amezi ane azira gusuzugura urukiko.

Kinoti ayobora urwo rwego ruzwi nka Directorate of Criminal Investigations rubarizwa muri Polisi ya Kenya guhera muri Mutarama 2018.

Umucamanza Anthony Mrima kuri uyu wa Kane yamuhamije ko yasuzuguye icyemezo cy’urukiko, ubwo yangaga gusubiza imbunda z’umuherwe Jimi Wanjigi zafatiriwe ku wa 16 Ukwakira 2017.

Ku wa 21 Kamena 2019 umucamanza Chacha Mwita yamutegetse gusubiza izo mbunda zirindwi, avuga ko Leta yazifatiriye binyuranyije n’amategeko kuko nyirazo yari azifitiye uburenganzira yahawe n’inzego zibishinzwe.

- Advertisement -

Umucamanza Mrima yategetse ko Kinoti afungwa amezi ane, anakuraho uburyo bwose bwari gutuma atanga amande aho kujya muri gereza.

Yategetse ko yishyikiriza ku neza gereza ifungirwamo ba ruharwa izwi nka Kamiti Maximum Prison mu minsi itarenze irindwi, uhereye none ku wa 18 Ugushyingo.

Yahise anasohora impapuro zisaba ko afatwa natitanga ku neza, anasaba Komiseri Mukuru wa Polisi ya Kenya kuzishyira mu bikorwa nk’uko ibinyamakuru byinshi byo muri Kenya byabitangaje.

Akatiwe nyuma y’uko ku wa 27 Nzeri 2021 yanze kwitaba urukiko, mu gihe yari yahamagajwe n’umucamanza.

Umuherwe Wanjigi uri no mu bashaka kwiyamamariza kuyobora Kenya mu matora azaba mu mwaka utaha, yabwiye urukiko ko Polisi yasatse urugo rwe binyuranyije n’amategeko kuko nta nyandiko ibitangira uburenganzira yeretswe.

Polisi ngo irangije yatwaye imbunda ze, mu gihe ngo nta kimenyetso na kimwe yagaragaje ko yaba azikoresha mu buryo butemewe n’amategeko cyangwa ngo habe hari ikindi cyaha yahamijwe n’urukiko.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version