Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Umuyobozi w’Ubugenzacyaha Muri Kenya Ari Mu Mazi Abira
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Umuyobozi w’Ubugenzacyaha Muri Kenya Ari Mu Mazi Abira

admin
Last updated: 18 November 2021 11:42 am
admin
Share
SHARE

Urukiko rukuru rwa Kenya rwakatiye Umuyobozi w’Urwego rushinzwe kugenza ibyaha muri Kenya, George Kinoti, gufungwa amezi ane azira gusuzugura urukiko.

Kinoti ayobora urwo rwego ruzwi nka Directorate of Criminal Investigations rubarizwa muri Polisi ya Kenya guhera muri Mutarama 2018.

Umucamanza Anthony Mrima kuri uyu wa Kane yamuhamije ko yasuzuguye icyemezo cy’urukiko, ubwo yangaga gusubiza imbunda z’umuherwe Jimi Wanjigi zafatiriwe ku wa 16 Ukwakira 2017.

Ku wa 21 Kamena 2019 umucamanza Chacha Mwita yamutegetse gusubiza izo mbunda zirindwi, avuga ko Leta yazifatiriye binyuranyije n’amategeko kuko nyirazo yari azifitiye uburenganzira yahawe n’inzego zibishinzwe.

Umucamanza Mrima yategetse ko Kinoti afungwa amezi ane, anakuraho uburyo bwose bwari gutuma atanga amande aho kujya muri gereza.

Yategetse ko yishyikiriza ku neza gereza ifungirwamo ba ruharwa izwi nka Kamiti Maximum Prison mu minsi itarenze irindwi, uhereye none ku wa 18 Ugushyingo.

Yahise anasohora impapuro zisaba ko afatwa natitanga ku neza, anasaba Komiseri Mukuru wa Polisi ya Kenya kuzishyira mu bikorwa nk’uko ibinyamakuru byinshi byo muri Kenya byabitangaje.

Akatiwe nyuma y’uko ku wa 27 Nzeri 2021 yanze kwitaba urukiko, mu gihe yari yahamagajwe n’umucamanza.

Umuherwe Wanjigi uri no mu bashaka kwiyamamariza kuyobora Kenya mu matora azaba mu mwaka utaha, yabwiye urukiko ko Polisi yasatse urugo rwe binyuranyije n’amategeko kuko nta nyandiko ibitangira uburenganzira yeretswe.

Polisi ngo irangije yatwaye imbunda ze, mu gihe ngo nta kimenyetso na kimwe yagaragaje ko yaba azikoresha mu buryo butemewe n’amategeko cyangwa ngo habe hari ikindi cyaha yahamijwe n’urukiko.

TAGGED:featuredGeorge KinotiKenyaUbugenzacyaha
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Uwahoze Ahagarariye u Bufaransa Mu Rwanda Yoherejwe i Burundi
Next Article Mwarimu W’Imibare Mu Rwanda Arayikunda Ariko Akwiye Kongererwa Uburyo
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abavandimwe Alicia Na Germaine Bakoze Indirimbo Bizeyeho Byinshi

Kubaka Urugomero Rwa Nyabarongo Bizatuma Havuka Ikiyaga Kizakora Ku Turere 8

Nyagatare: Batashye Isoko Risakaye Bari Barifuje Igihe Kirekire

Urwibutso Rwa Jenoside Yakorewe Abayahudi Baruhumanyije

Drones Zigiye Gukoreshwa Mu Kurwanya Imibu Yo Mu Bugesera

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Kagame Yaganirije Ingabo Azisanze i Gabiro

Rwandair Yaguze Izindi Ndege Ngari 

RDB Yamaze Impungenge Abafite Hoteli Mu Birunga

Uburundi Bwatsembye Ko Butazafungura Vuba Umupaka Wabwo N’u Rwanda

Rwamagana:Uwahoze Ari Umunyamakuru Wa Radio Agiye Kwishingira Iye

You Might Also Like

Imibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Kigali: Abagore Baravugwa Kenshi Mu Biyobyabwenge

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbubanyi n'AmahangaUmutekano

UNHCR Yaganirije AFC/M23 Ku Kibazo Cy’Impunzi Ziri Mu Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

U Rwanda Rushaka Kuba Igihugu Gikize Byuzuye-Kagame

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Perezida Wa Palestine Yimwe Visa Yo Kuzajya Muri Amerika Mu Nama Ya UN

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?