Perezida Kagame Na Madamu Batashye Ubukwe Bw’Igikomangoma Cya Jordan

Perezida Paul Kagame na madamu we Jeanette Kagame baraye bageze mu Murwa mukuru wa Jordan ari wo Amman batashye ubukwe bw’igikomangoma cy’ubu bwami kitwa Al Hussein bin Abdullah II.

Yashakanye na Al-Saif.

Ubukwe bwabereye mu ngoro yitwa Zahran Palace iri mu Murwa mukuru, Amman.

Ubukwe bwabereye mu ngoro yitwa Zahran Palace iri mu Murwa mukuru, Amman.
Abatumirwa bari baje guherekeza abageni babo

Ubwami bwa Jordania mu ncamake…

- Advertisement -

Igihugu cya Jordan  gituranye n’ibihugu by’Abarabu bikomeye ariko kikagira umwihariko wo guturana no kubana neza na Israel, uyu mubano ukaba umaze igihe.

Gituranye na Arabie Saoudite, Irak, Syrie, Israel na Palestine mu gace ka West Bank.

-Umurwa mukuru wayo ni Amman.

-Imibare itangwa na Banki y’Isi ivuga ko Jordanie ituwe n’abaturage miliyoni 6.5, icyizere cyo kuramba ku bayituye ni imyaka 72.

-Kiri ku buso bwa kilometero kare 89,341.

-Ururimi rukoreshwayo cyane ni Icyarabu, bakagira idini rya Islam.

Jordan ni igihugu gito cy’Abarabu ariko kibanye neza na Israel n’Amerika.

Ubuyobozi bwabo bushingiye ku ngoma ya cyami iyoborwa n’abitwa Hashemite. Nta butunzi kamere bwinshi ifite ariko iri mu bihugu biteye imbere cyane.

Kubera aho iherereye,  bituma ibihugu byinshi byirinda kuyihungabanya kuko iri mu isangano y’ibihugu bihuriye ku madini atatu akomeye ku isi ni ukuvuga Islam, Ubukirisitu, n’Idini ry’Abayahudi.

Agace irimo abagize ariya madini bakita ‘Ubutaka Butagatifu.’

Kimwe mu bintu by’ingenzi Jordan itandukaniraho n’ibihugu byinshi by’Abarabu ni uko ifitanye amahoro na Israel kuva yashingwa.

Ibi byatumye Jordan iba inshuti magara ya Israel na Leta zunze ubumwe z’Amerika.

 Muri Bibiliya hari aho ivugwa…

Twababwira ko Jordan yo mu bihe bya Bibiliya yari ituwe n’Abamowabu.

Bari ubwoko bwakomokaga kuri Mowabu, umuhungu wa Loti uvugwa mu gitabo cy’Intangiriro, Igice cya 19, Umurongo wa 37, ( Intang 19:37).

Bibiliya ivuga ko bavuye i Sowari, batura Amajyepfo y’Uburasirazuba ku nkengero y’inyanja, bakwira mu gice cy’Uburasirazuba bw‘uruzi rwa Yorodani.

Jordanie kandi ifite igice kinini cy’Inyanja y’Umunyu aho amazi y’iyi Nyanja arimo umunyu mwinshi k’uburyo ireme bwite ryawo( densité) rituma abantu bayarimo bareremba ndetse bakaba banasoma ibinyamakuru ntibitohe kuko baba bareremba.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version