Umwamikazi W’u Bwongereza ARAREMBYE

Abo mu ngoro y’Umwamikazi w’u Bwongereza bavuga ko uyu mubyeyi ugeze mu zabukuru, ari mu bitaro kandi ngo abaganga bahangayikiye ubuzima bwe.

Umwamikazi Elisabeth II afite imyaka 96 y’amavuko. Niwe muntu wayoboye u Bwongereza igihe kirekire kugeza ubu.

Nyuma y’uko abaganga bavugiye ko babona ubuzima bw’Umwamikazi bumeze nabo, bahise babimenyesha abo mu muryango we.

Babiri muri bo ari bo Charles na William bahise bajya kumuba hafi aho arwariye.

- Advertisement -

Abaganga ntiberura ngo bavuge uko ubuzima bw’umwamikazi Elisabeth II buhagaze, ariko nanone baca amarenga ko butameze neza.

Minisitiri w’Intebe Liz Truss yavuze ko yifatanyije n’abo mu Muryango w’Umwamikazi kandi ngo n’Abongereza bose babari inyuma mu bibazo by’ubuzima umwamikazi ari mo.

Kuri uyu wa Gatatu Taliki 07, Nzeri, 2022, Umwamikazi Elisabeth II yategetswe n’abaganga be ko atagomba kuyobora inama yari iteganyijwe kuko ubuzima bwe babonaga ko butameze neza.

Ni mu nama Liz Truss yagombaga kurahiriramo ko atangiye imirimo mishya yo kuba Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza.

Umwamikazi Elisabeth II afite imyaka 96 y’amavuko

Ndetse ngo no mu Nteko ishinga amategeko aho yari burahirire, hatangarijwe ko iby’ubuzima bw’Umwamikazi Elisabeth II butameze neza kandi ko ikiri buhinduke cyose bari bukimenyeshwe.

Umwamikazi Elisabeth II amaze imyaka 70 ategeka u Bwongereza n’ibihugu byose bigize Commonwealth harimo n’u Rwanda.

Icyakora u Rwanda rwo ntiruramara igihe kirekire rwinjiye muri uyu muryango.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version