Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Umwana W’Imyaka 11 Acuranga Piano Ku Rwego ‘Rwo Hejuru’
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imyidagaduro

Umwana W’Imyaka 11 Acuranga Piano Ku Rwego ‘Rwo Hejuru’

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 11 January 2023 8:16 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Muri Leta ya Colorado, USA, hari umwana witwa Jude afite imyaka 11 y’amavuko uzi gucuranga icyuma cya piano ku rwego rwahoranywe ku myaka ye n’umuhanga witwa Mozart ((27, Mutarama, 1756 – 5, Ukuboza, 1791)

Uyu mwana yabwiye BBC ko iyo ageze kuri Piano aba yumva atayivaho. Amara amasaha atatu ku munsi ayikina.

Ababyeyi n’abandi bamuzi, bemeza ko iyo yumvise indirimbo kabiri, ubwa gatatu ahita ayiha amajwi kuri piano akaba amenye kuyicuranga.

Jude avuga ko impano afite yayihawe n’Imana.

Ati: “ Impano yanjye nayikuye ku Mana.”

Ni Umwirabura w’Umunyamerika akaba atuye muri Leta ya Colorado.

Umwe mu bahanga cyane muri Piano witwa Bill Magnusson yaramusuye ngo arebe ubuhanga bamuvugaho, ariko yaramutangariye!

Magnusson yabwiye BBC ati: “ Uyu mwana iyo murebye nsanga afite ubuhanga nk’ubwa Mozart.”

Uyu mwana bamuguriye piano nini kugira ngo akomeze ayigireho bityo yagure ubumenyi bwe muri kiriya cyuma cy’umuziki kiri mu bikomeye kandi byifashishwa kurusha ibindi mu muziki ku isi.

Se wa Jude yitwa Isaiah Kofie.

Piano ni igikoresho cy’umuziki cy’ingirakamazo cyane

Mozart yari atangaje…

Wolfgang Amadeus Mozart  yavutse taliki 27, Mutarama, 1756 apfa taliki 05,Ukuboza, 1791. N’ubwo atarambye ku isi, ariko yasize yanditse kandi acuranze indirimbo 800.

Ubwoko bwose bw’indirimbo zacurangwaga mu gihe cye, yabukozemo indirimbo nyinshi kandi mu majwi ya piano.

Abanyamateka bavuga ko yatangiye gucuranga afite imyaka itanu ndetse ngo muri icyo gihe yajyaga acurangira ibwami.

Ku myaka 17 yari yaramaze kwamamara mu Burayi hafi ya bwose, ndetse aba mu itsinda ry’abanyamuzika.

Yakoze byinshi ariko uko bigaragara yari bukore byinshi kurushaho kuko yapfuye afite imyaka 35 y’amavuko, asiga akoze indirimbo 800.

Wolfgang Amadeus Mozart
TAGGED:AmerikaMozartPianoUmuhangaUmwana
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Nyuma Ya Papa Benedigito, Kalidinari Ukomeye Yapfuye
Next Article Senegal: Impanuka Yahitanye Abantu 40
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Hari Icyo RSSB Isaba Abashaka Kuzahabwa RAMA

FERWAFA Yagennye Umubare Mushya W’Abanyamahanga Mu Ikipe Yitabiriye Shampiyona

Congo Yarenze Umurongo Utukura Ubwo Yavugaga Ko Dukora Jenoside- Amb.Urujeni

Ibyahoze Ari Ibiryabarezi Binagurwamo Ibikoresho By’Ingirakamaro

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Icyo Abazasiganwa Mu Irushanwa Ry’Isi Ry’Amagare Bavuga Ku Mihanda Y’u Rwanda

Trump Yategetse Hamas Guhita Irekura Abanya Israel Bose Yashimuse

Groupe Kassav Niyo Izasusurutsa Abazita Ingagi Amazina

Twishimiye Drones Zitwara Abagenzi-Kagame Avuga Ku Ikoranabuhanga Mu By’Indege

Amerika Ikomeje Kureshya DRC Ku Byerekeye Amabuye Y’Agaciro

You Might Also Like

Mu mahangaPolitikiUmutekano

Hari Ubwoba Bw’Intambara Ya Amerika Na Venezuela 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

Ubushinwa Bweretse Isi Ko Ku Ntwaro Bwihagazeho

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbucuruzi MpuzamahangaUbukungu

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?