Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Umwana W’Imyaka 8 Yarokotse Impanuka Yahitanye 45
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Umwana W’Imyaka 8 Yarokotse Impanuka Yahitanye 45

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 29 March 2024 4:04 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Bisi yakoze impanuka ihanuka hejuru y’ikiraro ihita ishya abantu 45 barapfa ariko abatabazi barokora umwana w’imyaka umunani. Byabereye mu Majyaruguru y’Intara ya Limpopo nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi bushinzwe ibijyanye n’ubwikorezi muri icyo gihugu.

Ni inkuru yazindutse iri mu zikomeye mu itangazamakuru ryo muri iki gihugu.

Icyateye iyo mpanuka ntikiramenyekana ariko iperereza rikaba ryatangiye nk’uko byemejwe na Minisitiri ushinzwe Ubwikorezi muri Afurika y’Epfo, Sindisiwe Chikunga.

Uyu muyobozi yagize ati: “ Imirambo imwe yahiye cyane ku rwego bitashoboka kumenya ba nyirayo. Indi yari yangiritse igice kimwe, mu gihe indi yari iruhande rw’ahabereye impanuka. Umwana w’umukobwa w’imyaka umunani ni we wenyine warokotse ahita ajyanwa mu bitaro”

Chikunga avuga ko undi mugore wari utwawe n’indege ngo barebe ko yarokoka yaguye mu nzira.

Bivugwa ko iyo bisi yari ivuye muri Botswana ijya ahitwa i Moria ijyanye abari bagiye kwizihiza Pasika.

Minisitiri Chikunga yavuze ko yifatanyije n’imiryango yabuze ababo.

Yatangaje ko muri Afurika y’Epfo  hahise hatangira ubukangurambaga bwo Road Safety Campaign wagereranya na Gerayo Amahoro yo mu Rwanda.

Ubwo bukangurambaga buzajya butangizwa n’isengesho aho impanuka zikunze kubera nk’uko byatangajwe na Guverinoma ya Afurika y’Epfo.

TAGGED:AfurikafeaturedImpanukaUmwana
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Mukura Yateguje Rayon Sports Ko Izayitungura
Next Article Abanyamakuru Bagiye Kuzahabwa Amakarita Hagendewe Ku Byiciro
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Uburusiya Bwasutse Undi Muriro Kuri Ukraine

Iterambere Ryose Ribanzirizwa N’Umutekano-Nduhungirehe

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Ruhango: Bakurikiranyweho Gutega Abantu Bakabaniga

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Rubavu: Abafite Ubumuga Basaba M23 Kubakomorera Ku Bicuruzwa Byose Bijya i Goma

You Might Also Like

Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga Ku Bufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbucuruzi MpuzamahangaUbukungu

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Afrobasket: Amakipe Y’U Rwanda Yatashye Amara Masa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Amerika Irashaka Gufasha DRC Guhashya Ruswa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?