Umwana W’Imyaka 8 Yarokotse Impanuka Yahitanye 45

Bisi yakoze impanuka ihanuka hejuru y’ikiraro ihita ishya abantu 45 barapfa ariko abatabazi barokora umwana w’imyaka umunani. Byabereye mu Majyaruguru y’Intara ya Limpopo nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi bushinzwe ibijyanye n’ubwikorezi muri icyo gihugu.

Ni inkuru yazindutse iri mu zikomeye mu itangazamakuru ryo muri iki gihugu.

Icyateye iyo mpanuka ntikiramenyekana ariko iperereza rikaba ryatangiye nk’uko byemejwe na Minisitiri ushinzwe Ubwikorezi muri Afurika y’Epfo, Sindisiwe Chikunga.

Uyu muyobozi yagize ati: “ Imirambo imwe yahiye cyane ku rwego bitashoboka kumenya ba nyirayo. Indi yari yangiritse igice kimwe, mu gihe indi yari iruhande rw’ahabereye impanuka. Umwana w’umukobwa w’imyaka umunani ni we wenyine warokotse ahita ajyanwa mu bitaro”

- Advertisement -

Chikunga avuga ko undi mugore wari utwawe n’indege ngo barebe ko yarokoka yaguye mu nzira.

Bivugwa ko iyo bisi yari ivuye muri Botswana ijya ahitwa i Moria ijyanye abari bagiye kwizihiza Pasika.

Minisitiri Chikunga yavuze ko yifatanyije n’imiryango yabuze ababo.

Yatangaje ko muri Afurika y’Epfo  hahise hatangira ubukangurambaga bwo Road Safety Campaign wagereranya na Gerayo Amahoro yo mu Rwanda.

Ubwo bukangurambaga buzajya butangizwa n’isengesho aho impanuka zikunze kubera nk’uko byatangajwe na Guverinoma ya Afurika y’Epfo.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version