Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Umwanzuro W’Umusifuzi Wateje Rwaserera Yaguyemo Abantu 56
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imikino

Umwanzuro W’Umusifuzi Wateje Rwaserera Yaguyemo Abantu 56

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 03 December 2024 5:38 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Umukino wahuje amakipe akomeye muri Guinea Conakry warangiye nabi nyuma y’uko abafana batemeranyije n’umwanzuro w’umusifuzi bakarwana muri bo hagapfa abantu 56.

Ibi byago byabereye mu Mujyi wa N’Zerekore, wa kabiri mu bunini muri Guinea Conakry.

Icyemezo cy’umusifuzi cyateje rwaserera cyari icya penaliti yatumye abo ku ruhande rw’ikipe yari ikoze ikosa ryavuyemo iyo penaliti batishima, batera amabuye mu kibuga abo ku rundi bararakara biteza imirwano ikomeye.

Al Jazeera yatangaje ko Minisitiri ushinzwe itangazamakuru muri kiriya gihugu witwa Fana Soumah, yasohoye itangazo rivuga ko hatangijwe iperereza kuri iki kibazo.

Imibare igenekereje ivuga ko abantu 20,000 ari bo bari bari ku kibuga cyabereyeho ako kaduruvayo.

Indi ngingo ivugwa ni iy’uko umubare w’abaguye muri ubwo bushyamirane ishobora kwiyongera kuko hari abavunitse ingingo zikomeye nk’imbavu, amagufa y’urutirigongo n’ahandi.

Kuri X, Minisitiri w’Intebe wa Guinea Conakry, Amadou Oury Bah yatangaje ko abayobozi bari gukora ibishoboka byose ngo bagarure umutekano aho ibyo byabereye.

Ibinyamakuru byo mu Mujyi wa N’Zerekore byatangaje ko inzego zishinzwe umutekano zagerageje gukoresha ibyuka biryana mu maso ngo zitatanye abari bashyamiranye no guhosha umuvundo ariko baraziganza.

Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu itangaza ko abenshi mu bapfuye ari abana.

TAGGED:AbafanaGuineaRwasereraUmujyiUmukino
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Perezida Wa Angola Yatumiye Kagame Na Tshisekedi
Next Article Urukiko Rw’Ikirenga Rugiye Kuyoborwa N’Uwayoboye Inkiko Gacaca
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

U Rwanda Na Brésil Byasinye Amasezerano Yo Gufatanya Mu Bukungu

Amatara Ya Kigali Pélé Stadium Afite Ibibazo

Masudi Djuma Watozaga Etincelles Yirukanywe

Amerika Yahanuye Indege Ya Gisirikare Ya Iran

Espagne: Imbuga Nkoranyambaga Zigiye Gukumirwa Mu Bafite Munsi Y’Imyaka 16

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Amerika Irashaka Intambara Yeruye Na Iran

Uko RURA Yabangamiye Ishoramari Ry’Abahoze Mu Ngabo

Abasora Ipatanti N’Umusoro Ku Nyungu Z’Ubukode Babyihutishe- Komiseri Muri Revenue 

Hemejwe Umushinga W’Itegeko Rishyiraho Kaminuza Y’Ingabo Z’u Rwanda

Drones Za Polisi Ziri Hafi No Gukorera Mu Mihanda Yo Mu Ntara 

You Might Also Like

ImikinoMu Rwanda

Umuyobozi Wa Polisi Yasezeranyije Kubaka Ikipe Y’Umupira W’Amaguru Ikomeye 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Bigoranye Police FC Yakuye Ku Izima APR FC

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imikino

Umukinnyi Ukomeye Wa Kepler WBBC Yaguzwe Na REG WBBC

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imikino

Amakipe Ya Volley Azahatanira Igikombe Cy’Intwari Yamenyekanye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?