Ingabo Z’u Burundi Zinjiye Muri DRC Ku Mugaragaro

Mu buryo bweruye, ingabo z’u Burundi zageze muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo kuhirukana abarwanyi bo mu mitwe ikorera muri kiriya gihugu.

Umwe muri yo ni Red  Tabara ubutegetsi bw’i Gitega bushinja guhungabanya umutekano w’abaturage.

Si Red Tabara yonyine iri mu mitwe igomba guhashywa ahubwo n’indi yose iteza umutekano muke nayo iri ku rutonde rw’imitwe izarwanywa.

Ingabo z’u Burundi  zigiye yo mu rwego rw’ubufatanye bw’ibihugu bigeze Umuryango w’Afurika y’i Burasirazuba biherutse kwemeranya ko hashyirwaho umutwe w’ingabo zo kujya kwirukana imitwe yitwaje intwaro ikorera muri kiriya gice.

- Advertisement -

Hari mu nama yabereye i Nairobi muri Kenya yari yatumijwe na Uhuru Kenyatta mu rwego rwo guhosha umwuka mubi wari uri mu bihugu by’aka Karere.

Ingabo z’u Burundi ariko zizakorana kandi ziyoborwe n’iza DRC zikorera muri Uvira.

Umwe mu myanzuro yafatiwe i Nairobi, ni uko umutwe w’ingabo wiswe EAC Force uzaba uyobowe n’umu Jeneralari ukomoka muri Tanzania.

DRC yanze ko ingabo z’u Rwanda zazashyirwa muri uyu mutwe, ariko Perezida warwo Paul Kagame avuga ko ibyo ntacyo birutwaye.

Icyangombwa kuri Perezida Kagame ni uko inshingano z’uriya mutwe wa gisirikare zikorwa kandi ntibihungabanye umutekano w’u Rwanda.

Mu Burasirazuba bwa DRC hakorera imitwe y’abarwanyi irenga 100.

Muri yo harimo FDLR igizwe n’abakoze cyangwa abakomoka ku bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka 1994.

Iyi mitwe imaze imyaka irenga 30 yarayogoje kiriya gice kandi igateza umutekano muke mu bihugu bikikije Repubulika ya Demukarasi ya Congo.

Hashize ibyumweru bine, itsinda ry’abasirikare biganjemo abafite ipeti rya Colonel rigeze mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo ngo rirebe uko ibintu byifashe mbere y’uko hohererezwaho ingabo zo guhashya inyeshyamba zahagize indiri.

Umusirikare wo muri Tanzania witwa Brig Gen Jeef Munyanga niwe wari uyoboye iri tsinda.

Yavuze ko bagiye muri kiriya gice ‘kureba uko ibintu byifashe’ mbere y’uko itsinda ry’ingabo zo mu Karere, East African Force, ryoherezwayo.

Icyo gihe umunyamakuru wa RFI ukorera muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo witwa Héritier Baraka Munyamfura yashyize amashusho kuri Twitter yerekana abagize ririya tsinda ry’aba Colonel baganira n’itangazamakuru.

Abagaragaraga muri yo barimo n’uwo muri Uganda.

Itsinda Ry’Ingabo Zo Mu Karere Zasuye Uburasirazuba Bwa DRC

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version