Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Umwavoka wa Rusesabagina yasabiwe ibihano kubera ‘gutinza urubanza’
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaUbutabera

Umwavoka wa Rusesabagina yasabiwe ibihano kubera ‘gutinza urubanza’

admin
Last updated: 11 March 2021 10:38 am
admin
Share
SHARE

Me Rudakemwa Felix wunganira Paul Rusesabagina uregwa ibyaha by’iterabwoba, yasabiwe ibihano ashinjwa gutinza urubanza, ubwo kuri uyu wa Kane atitabiriye iburanisha yitwaje ko bajuririye inzitizi yo gusaba ko umukiliya we afungurwa.

Uyu munsi Urukiko Rukuru – Urugereko ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imbibi – rwakomeje kuburanisha urubanza ruregwamo Paul Rusesabagina, Nsabimana Callixte ‘Sankara’ na bagenzi babo.

Umucamanza Antoine Muhima uyoboye iburanisha, nyuma yo gusuzuma ko aba buranyi bose bitabye urukiko yanzuye ko hakomeza kuburana Nsabimana Callixte, yakira agapapuro bamubwira ko Paul Rusesabagina atunganiwe.

Ubundi yunganirwa na Me Gatera Gashabana na Me Rudakemwa Jean Felix.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Rusesabagina ahawe umwanya ngo asobanure uko byagenze yagize ati: “Ntabwo nunganiwe uyu munsi kuko ejo mwadusomeye urubanza rw’imbogamizi njyewe ubwanjye nari natanze, tumaze rero kuyijuririra njye n’umwunganizi wanjye twumvise ko urubanza mu mizi ruzaba ari uko n’iyo mbogamizi igiye ku ruhande.”

Ni inzitizi y’uko Rusesabagina yari yasabye urukiko gutegeka ko afungurwa, kuko ngo yagejejwe mu Rwanda ashimuswe, akaba ahari “nk’ingwate”. Gusa urukiko rwabitesheje agaciro.

Umucamanza Muhima abajije Rusesabagina uburyo bifatiye icyemezo cyo kutitabira iburanisha mu gihe bagombaga kugeza ku rukiko ko icyemezo rwafashe cyajuririwe, bagasaba ko iburanisha ritakomeza maze urukiko rukabifataho icyemezo.

Rusesabagina ati “Ntabwo ari uko twahise twifatira icyemezo, ahubwo ni uko kuva uru rubanza rwatangira ni ko byagiye bigenda iteka ryose, kandi namwe mwarabivuze, ndashaka kuvuga mwebwe abacamanza, mwavuze ko urubanza mu mizi ruzatangira ari uko turangije imbogamizi.”

Umucamanza ati “Ibyo bintu ni nde wabivuze? Ntihabeho kubeshyerwa urukiko, icyo mwasabwe ni ukugaragaza inzitizi, ariko kuba zajuririrwa mukifatira icyemezo ko mutaburana, ibyo ni ibindi.”

- Advertisement -

Ubushinjacyaha buvuze ko aba buranyi bose bari bafite gahunda ko uyu munsi baburana, bagatungurwa no kuba Rusesabagina agaragarije urukiko ko atunganiwe kandi ko yabivuganyeho na Me Rudakemwa umwunganira. Ni ibintu ngo bidafite ishingiro bagendeye ku burambe bw’umwavoka we.

Umushinjacyaha ati “Me Felix azi neza ko kuba batishimiye icyemezo cyafashwe, ntabwo bihagarika urubanza. Tukaba twumva rero urukiko rwakwemeza ko uyu munsi urubanza rugomba gukomeza rukaburanishwa, kuko twe tubona ari impamvu bifatiye zerekana ko badashaka kuburana.”

Umushinjacyaha avuze ko Me Rudakemwa yasuzuguye urukiko kuko amategeko ayazi neza, ko “yafatirwa ibihano bigenerwa abantu batinza imanza.”

Ati “Tukumva rero mu bushishozi bw’urukiko, iyi myitwarire ihabanye cyane n’amahame remezo y’ubunyamwuga ikwiye guhanirwa muri uru rubanza hanyuma ibindi byemezo urukiko rwaza gufata, twiteguye kubyubahiriza.”

Avuze ko uretse Rusesabagina, bishoboka ko harimo n’abandi batunganiwe, yibaza niba bayobejwe na Me Felix cyangwa abandi, ariko bikwiye no kugenzurwa niba bose bitabye.

Me Nkundabarashi Moïse wunganira Nsabimana ‘Sankara’ asabye ko umukiliya we yahabwa umwanya akiregura nubwo abunganira Rusesabagina bahisemo kutitabira iburanisha, ntibanasobanurire urukiko impamvu zabo.

Ati “Kubera ko bigaragara ko uno munsi uwo twunganira ari we wagombaga gukomeza kwiregura, urukiko mu bushihozi bwarwo rwabisuzuma rukemeza ko iburanisha rikomeza, tugakomeza kwiregura.”

Mu kugenzura abandi batunganiwe, Hakizimana avuze ko we na bagenzi be babiri bunganirwa na Me Mugabo Charif Yousuf na we ataje, kandi “ntacyo yatubwiye, duherukana ubushize turi hano mu rukiko gusa.”

Umushinjacyaha avuze ko bifuzaga ko urubanza rwaburanishwa, ariko kuba Rusesabagina aregwa hamwe n’abandi kandi kubera isano igaragara mu mikorere y’icyaha, mu kwiregura kwa ‘Sankara’ hari ibyo ashobora kwireguramo bireba Rusesabagina, akaba atabisubizaho kubera ko atunganiwe.

Ubushinjacyaha busabye ko mu nyungu z’ubutabera, urukiko rwasuzuma niba iburanisha ryasubikwa, Me Rudakemwa agategekwa kwitabira ejo ndetse agahabwa ibihano.

Nsabimana ‘Sankara’ avuze ko ibirimo gukorwa na Rusesabagina ari ‘amayeri’ yo gutinza urubanza, ndetse Me Nkundabarashi umwunganira avuga ko ibintu bikomeje gutya uru rubanza ruzatinda cyane.

Urukiko rufashe iminota 15 yo kwiherera ngo rufate icyemezo, niba urubanza ruburanishwa ‘Sankara’ agakomeza kwiregura nubwo Rusesabagina atari kumwe n’umwavoka we, cyangwa niba iburanisha risubikwa.

Nyuma yo kwiherera, urukiko rwanzuye ko urubanza rusubikwa kugira hubahirizwe uburenganzira bw’ababuranyi batunganiwe uyu munsi. Rwemeje ko iburanisha rizakomeza ejo ku wa 12 Werurwe, rutegeka abavoka batabonetse uyu munsi ko bagomba kuzaba bahari saa mbili n’igice za mu gitondo.

Nta bihano umwunganizi wa Rusesabagina yahawe.

Video y’uko urubanza ruri kugenda:

TAGGED:featuredFLNNsabimana CallixtePaul Rusesabagina
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ingabo za RDF Zasimbuye Izivuye S.Sudani Zibukijwe Akamaro K’Isura Y’U Rwanda Mu Mahanga
Next Article Umunyamabanga Mukuru Wa CommonWealth Ari I Kigali
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Mpambara Yashimye Ubutwari Abagore Bafashwe Ku Ngufu Muri Jenoside Bagize

FIFA Yafatiye Ibihano Kiyovu Sports FC Na AS Kigali

Ikawa Yatambutse Ku Cyayi Mu Kwinjiriza u Rwanda Amadovize

UBUSESENGUZI: Urugendo Rwa Trump Mu Bihugu By’Abarabu Ruhatse Iki?

DRC: Impaka Ni Zose Ku Cyemezo Cyo Gucukura Petelori Mu Mariba 52

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

Perezida Wa Senegal Yaratiye Amahanga u Rwanda

Kwagura Umuhanda Kigali-Muhanga Byasubitswe

You Might Also Like

Mu mahangaUmutekano

DRC: Umusirikare Yarasiye Abantu Mu Kiliziya 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Perezida Kagame Mu Nama Na Bagenzi Be Yiga Ku Iterambere Rya Afurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Ngirente Ashima Uruhare Rwa Rwandair Mu Guhuza Afurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

U Rwanda Rurafungura Ambasade Muri Hongrie

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?