Umwe Mu Barwanyi Bo Muri CAR Bateye Ingabo Z’u Rwanda Yafashwe

Umwe mu barwanyi baraye bateye ingabo z’u Rwanda ziri kugarura amahoro muri Repubulika ya Centrafrique yafashwe mpiri. Abaturage bashatse kumwica ariko abashinzwe umutekano barabamutesha.

Yacishijwe kuri Televiziyo y’igihugu yerekwa abaturage.

Minisiti ushinzwe umutekano imbere mu gihugu witwa Henri Wanzat Linguissara yavuze ko uriya murwanyi atazi Igifaransa ahubwo yivugira ururimi gakondo rw’iwabo.

Linguissara yashimye ubufatanye bw’abaturage bafashije kugira ngo afatwe.

Ni uwo mu mutwe wa Anti Balaka.

Ibitero bagabye byahitanye umusirikare umwe w’u Rwanda.

Minisiteri y’ingabo z’u Rwanda yihanganishije abagize umuryango we kandi yongera gushimangira ko itazatezuka ku ntego yatumye u Rwanda rwohereza ingabo muri Centrafrique.

Itangazo rya Minisiteri y’ingabo rigira riti: “Ingabo z’u Rwanda zibabajwe cyane n’urupfu rw’umwe mu basirikare bazo bagiye kugarura amahoro muri Repubulika ya Centrafrique mu kitwa Multidimensional Integrated Stabilization Mission in the Central African Republic (MINUSCA. Yaguye mu gitero abarwanyi badashaka amahoro mu gihugu cyabo bagabye ku ngabo zacu tariki 13, Mutarama, 2021. RDF yihanganishije abo mu muryango we n’inshuti ze. RDF kandi iracyakomye ku mugambi wayijyanye muri kiriya gihugu wo kugarura amahoro ku nyungu z’abasivili kandi ibikora mu mabwiriza ya MINUSCA ndetse no mu kandi kazi aho ingabo zoherejwe hose.”

Ubuyobozi bwa MINUSCA bwamaganye kiriya gitero.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version