Ingabire Immaculee, A.Marie Niwemwiza, Miss Jolly… Hari Icyo Bavuga Kuri Bridal Shower

Bisa n’ibimaze kuba umuco ko abakobwa bagiye kurongorwa kurushinga bakorerwa ibirori bizwi nka ‘Bridal shower’. Abagore bakuru na ba Nyirasenge[ku babafite] barabegera bakababwira uko zubakwa. Umutesi Jolly wigeze kuba Miss Rwanda.

Abantu bari mu bavuga rikijyana bavuga byinshi kuri iki gikorwa.

Umukobwa watowe n’uwa mbere uzi ubwenge, akaba mwiza kandi akagira ikinyabupfura kurusha abandi mu Rwanda, Nyampinga w’u Rwanda[ Miss Rwanda) wa 2016 Jolly Umutesi avuga ko ariya mahugurwa[bita Bridal Shower] yajya ahabwa n’abasore bagiye kurushinga.

Iki gitekerezo cye yakinyujije kuri Twitter, gikurura impaka. Bamwe bati: ‘ Uramenye!’, bandi bati: ‘Ntacyo byaba bitwaye.’

- Advertisement -

Yanditse  ati “Inshuti yanjye yantumiye mu birori bizaba ubwo ingamba zo kwirinda COVID-19 zizaba zorohejwe, aho nibwo ba nyirasenge  n’ababyeyi  bazaza bakamugira inama z’uko yazaba umugore mwiza. Ariko ikibazo cyanjye ni iki. Twajya tugira ibirori nk’ibi by’abagabo benshi bagira inama abahungu uko zubakwa n’uko bagomba kuzuza inshingano nk’abagabo mu gihe barushinze.”

Hari abashyigikiye igitekerezo cye…

Anne Marie Niwemwiza

Umwe muri bo ni Anne Marie Niwemwiza usanzwe ari umunyamakuru.

Yagize ati “Byari bikwiye kujyana pe. Niba atari ibyo baragosorera mu rucaca.”

Undi ni Erneste Mushi wasubije asa n’ushyigikiye Mutesi Jolly wagize ati “Nibyo rwose , abasore nabo bakwiye kujya baganirizwa n’abagabo bubatse ariko nabo bafite ingo zizira amakimbirane bakabagira inama, reka nongereho ko ibyafasha byose kugira ngo ingo zireke gusenyuka bikwiye kwitabwaho cyane. Rwose birashoboka kugira urugo rwiza rwuzuye amahoro n’umunezero.”

Uwitwa Lydia Mutesi Mwambali ati “Izo nama ntiziba zigamije guhindura umuntu ahubwo ziba zigamije kumutegura mu buzima bushya agiye kwinjiramo ku bamutanzeyo bakamuha ishusho rusange nibura ya bimwe na bimwe kuko hari ibyo marriage ihuriraho.”

Hari n’abatemera Bridal shower …

Audace Hirwa yagize ati: “Sintekereza ko umuntu ugiye kurushinga akaba ataramenya uko yakwitwara mu rwe inama mumuha mu masaha abiri arizo zatuma rurama. Bridal shower mbona ari uburyo bwo gutwerera indirectement[mu buryo buziguye].

Ndizeye nawe ati: “Urashaka bigishe nyir’urugo iki ubwo? bamwigishe uko azayobora urugo rwe se? nkunze ko wabivuze neza baba bamwigisha uko azitwara mu rugo ashakiyemo so muragira abagabo babigishe iki? wenda mutanze urugero byaba byiza ku rushaho.”

Uwitwa Online Rwanda ati “Nta mugabo wubakira undi. Abagabo bubaka bitandukanye niyo mpamvu nta mugabo ugirwa izo nama. Umugabo afata inshingano akibwirira umukobwa ko ashaka ko babana.”

Ibi ni mwe mu bitekerezo twahisemo ku mpande zombi kuko ibyahatanzwe ni byinshi kandi bigiye bitandukanye.

Leta y’u Rwanda ibivugaho iki?

Mu Ugushyingo 2017  mu Rwanda habaye Inama nyungurana bitekerezo ku ndangagaciro z’ubukwe bwa Kinyarwanda.

Yahuje inzego zitandukanye zirimo abayobozi mu nzego za Leta, imiryango itari iya Leta ndetse n’ abanyamadini.

Uwari Minisitiri w’ Umuco na Siporo  icyo gihe Madamu Julienne Uwacu yavuze ko umuco ugenda uhindagurika yongeraho ko ibyiza bijemo bigomba gusigasirwa ibibi bijemo bikamaganwa.

Umuyobozi w’ Umuryango mpuzamahanga urwanya ruswa n’ akarengane Madamu Ingabire Marie Immaculee yavuze ko ibya Bridal Shower biba bigamije kwaka abantu amafaranga mu buryo butari bwo .

Kuri we Bridal Shower ni uburiganya.

Marie Immaculee Ingabire

Mu myanzuro y’iyo nama byerekanye ko ibibera muri Bridal Shower bidafututse, ko bikwiye guhinduka.

Ku nshuro ya mbere, ibya Bridal Shower  byatangiriye i Brussels mu Bubiligi. Hari muri 1860.

Ariko abahanga mu mateka bavuga ko bishobora kuba bifite imizi mu Buholandi bwo mu Kinyejana cya 17.

Nyuma byaje kwamamara bigera muri Leta zunze ubumwe z’Amerika. Byaje no kugera mu Bwongereza

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version