Umwe Mu Bayobozi Bakuru Ba FDLR Yarashwe Bikomeye

Umwanditsi wa Taarifa
2 Min Read
Uyu mugabo yari umwe mu barwanyi bakomeye ba FDLR wakoreraga za Rubaya muri Masisi.

Hari umurwanyi wo muri FDRL bita Mutayomba bivugwa ko yarasiwe i Rubaya arakomereka cyane ajyanwa kuvurirwa i Kinshasa.

Imirwano iherutse kubera muri Masisi aho za Rubaya niyo abarwanyi ba AFC/M23 bahamurasiye arakomereka cyane nk’uko amakuru abyemeza.

Uyu mugabo asanzwe akorera mu ishami rya FDLR ryitwa Nyatura, akaba yari amaze igihe kirekire arwanira muri aka gace ka Rubaya kari mu dukize cyane ku mabuye y’agaciro cyane cyane aya coltan.

Nyuma yo kuraswa, byabanje kuvugwa ko yaba yahaguye gusa ayatangajwe nyuma y’aho yemeza ko yakomeretse bikomeye, ubuzima bwe bukaba butamerewe neza.

Mutayomba ashinjwa kugira uruhare rukomeye mu bitero byibasiye Abanyamulenge n’andi moko y’Abatutsi b’Abanye-Congo batuye mu Burasirazuba bwa RDC.

Umutwe yakoreraga wa FDLR ugizwe na benshi basize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda cyangwa abandi basangiye ingengabitekerezo yayo.

Mu bihe bitandukanye, abawugize bagabye ibitero mu Rwanda ndetse abayobozi babo bakunze kwerekana ko bafite ubushake bwo kuzagaruka bagakomeza Jenoside basize bakoze.

Amakuru kandi avuga ko Mutayomba yagiye muri DRC kera ikitwa Zaïre, hari nyuma y’umwaka wa 1994.

Nyuma yaje  kuzamuka mu nzego z’imitwe yitwaje intwaro ikorera muri Kivu y’Amajyaruguru. Murumuna we witwa Nzima, bivugwa ko bakoranaga muri ibyo bikorwa, we akaba yarishwe muri Mutarama, 2025.

Amakuru kandi agaragaza ko umutwe Mutayomba yayoboraga wari ugizwe n’abarwanyi ba FDLR ndetse n’urubyiruko rw’Abanye-Congo, ababivuga batyo bakemeza ko umutwe wa Nyatura uhabwa ubufasha bwa gisirikare n’ubw’ibikoresho birimo intwaro n’amasasu bitangwa n’ingabo za RDC.

Visi Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru, Willy Manzi, yavuze ko uwo muyobozi w’umutwe witwaje intwaro yari azwi cyane mu guhohotera abaturage b’i Masisi kumenyekana cyane kubera urugomo n’imibabaro yateje abaturage ba Masisi.

Ati: “Umurage wa Mutayomba ni uwo gusenya no kurimbura. Yishe abasivili, yasahuye abaturage, yica amatungo y’abaturage ba Masisi, anatwika imidugudu yose ayihindura ivu.”

Ku rundi ruhande, Manzi yanditse kuri X ko Mutayomba atari Jenerali wabirwaniye ahubwo ari umugabo wakuriye muri Rubaya aza kuhagira ijambo bituma azamurwa mu ntera agera n’ubwo yiyita Jenerali kandi birahama.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *