Dukurikire kuri

Mu Rwanda

Indege Y’Intambara Ya DRC Yavogereye Ikirere Cy’u Rwanda

Published

on

Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko yamagana ibyakozwe n’ingabo za DRC ubwo indege yazo y’intambara yavogeraga ikirere cy’u Rwanda ahagana saa sita z’amanywa kuri uyu wa Mbere Taliki 07, Ugushyingo, 2022.

Itangazo ry’Ibiro ry’Ibiro by’Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda dufitiye kopi rivuga ko iriya ndege yo mu bwoko bwa Sukhoi-25 yamanutse gato yegera  ku kibuga cy’indege kiri i Rubavu.

Ni ibyo muri iryo tangazo bise ‘touched down.’

‘Iryo tangazo rivuga ko iriya ndege yahaguye ndetse ngo ntacyo ingabo z’u Rwanda zayitwaye ndetse yaje kongera iraguruka isubira muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo.

Leta y’u Rwanda ariko irasaba iya Repubulika ya Demukarasi ya Congo kuzibukira ibyo kuvogera ikirere cyayo kandi Leta ya DRC ngo yemera ko ibyo byabaye.

Advertisement
Advertisement