Abayobozi mu Turere duherutse gusurwa n’Abasenateri ubwo bagenzuraga ibibazo biri mu Midugudu mu Rwanda, bababwiye ko imwe mu mpamvu ituma imidugudu ititabwaho ari uko nta mukozi uyishinzwe by’umwihariko uba mu Nzego z’ibanze.
Abo bayobozi babwiye abagize Komisiyo yihariye y’Abasenateri yagiye kureba ibibazo biri mu midugudu ko haramutse hari umukozi(cyangwa n’abakozi) bashinzwe gukurikirana iby’iriya midugudu byafasha inzego z’ibanze kumenya icyakorwa ngo ibungabungwe.
Ibyo Abasenateri babonye muri buriya bugenzuzi bwabo bikubiye muri raporo ya paji 19 dufitiye kopi.
Iyi raporo ivuga ko ku midugudu 36 y’icyitegererezo yasuwe 23 (63.9%), ifite amazi meza, n’aho 13 (36.1%) ntayo ifite.
Imidugudu isanzwe 31 yasuwe, 19 (61.2%) ifite amazi meza, indi 12 (38.8%) ntayo ifite.
Ngo hari imidugudu yagejejweho amazi meza ariko abayituye ntibavoma kubera ko robinets z’amavomo rusange zapfuye.
Iyi raporo ivuga ko hari utuzu tw’amazi twafunzwe kubera kutishyura, abavomesha bamwe barimutse habura ubasimbura hari n’abaturage bananiwe kwishyura kubera kwishyuzwa amazi batakoresheje.
Icyakora mu midugudu y’icyitegererezo 36 yasuwe, umwe niwo udafite amashanyarazi.
N’aho mu midugudu 31 isanzwe, irindwi niyo idafite amashanyarazi.
Hari imidugudu imwe n’imwe abayituye binubira ko intsinga z’amashanyarazi zibaca hejuru ariko bo ntibayahabwe.
Mu bibazo abatuye iriya midugugu babwiye Abasenateri bari bayobowe na Hon Marie Rose Mureshyankwano, harimo icy’uko hari imidugudu ikoresha umuriro ukomoka ku mirasire y’izuba udakora kubera ko batiri zashaje, abaturage ntibashobore kuzisimbuza.
Mu midugudu hafi yose yasuwe Biogaz ntizikora. Ibi bituma abaturage badacana, imyanda yo mu bwiherero igasubira inyuma, bukaziba, bigatera umwanda n’umunuko.
Impamvu biogazi zidakora ngo hari iy’uko zubatswe nabi, habura amase yo gukoresha kubera ko abatuye imidugudu batoroye inka.
Hari n’aho amatiyo ajyana umwanda yazibye kubera gukoresha impapuro bisukura aho gukoresha amazi kubera kutayagira.
Kimwe mu bibazo bikomeye abatuye iriya midugudu bahura nacyo ni ukutagira amasambu hafi yabo, bikabasonjesha.
Ni ikibazo gikomeye kubera ko Abanyarwanda benshi batunzwe n’ubuhinzi.
N’aboroye ngo ntibabona ubwatsi, aboroye inka zikamwa bakabura aho bagurisha amata.
Hari aborojwe inka kandi badashoboye kuzitaho, zirapfa cyangwa barazigurisha.
Ku byerekeye ubukungu, hari abaturage bibumbiye mu makoperative, Leta ibaha inkunga ariko baza guhomba kubera gucungwa nabi.
Hari abaturage batujwe mu midugudu imyaka itanu ikaba ishize ariko batarahabwa ibyangombwa by’ubutaka nk’uko biteganywa n’amabwiriza ya MINALOC.
Ubwo Abasenateri babazaga abayobozi mu Turere basuye impamvu zateye ibibazo basanze mu midugudu, babasubije ko kimwe muri byo ari uko nta mukozi wihariye ushinzwe kubikurikirana.
Ikindi bababwiye ni uko hari n’abayobozi mu nzego z’ibanze babigizemo uburangare ndetse hari n’imishinga yo kwimura abaturage iba yarateguwe nabi, hakaba na ba rwiyemezamirimo bubatse nabi imidugudu bakayisondeka.
Nyuma yo kubona ibi bibazo abagize iriya Komisiyo baraye bayigejeje ku Nteko rusange ya Sena y’u Rwanda iyiganiraho.
Abasenateri banzuye ko Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente azaza kubasobanurira ingamba Leta yafashe ngo ibibazo basanze mu midugudu baherutse gusura bicyemuke.