Umwunganizi Wa Kabuga Félicien Yivanye Mu Rubanza Rwe

Umufaransa Emmanuel Altit wunganiraga Kabuga Félicien ushinjwa kuba umuterankunga wa Jenoside yakorewe Abatutsi, yivanye mu rubanza n’ubwo rutaratangira mu mizi.

Kabuga yafatiwe mu Bufaransa ku wa 16 Gicurasi 2020, ubu afungiwe i La Haye mu Buholandi, muri gereza y’Urwego rw’Umuryango w’Abibumbye rushinzwe kurangiza imanza zasizwe n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwari rwarashyiriweho u Rwanda.

Amakuru atangwa na Jeune Afrique ahamya ko Me Altit wanunganiye Laurent Gbagbo wabaye Perezida wa Côte d’Ivoire, yavanye mu rubanza, nubwo impamvu zabyo zitatangajwe.

Bivuze ko Kabuga w’imyaka 87 agomba gushaka abandi bazamwunganira muri uru rubanza.

- Advertisement -

Kabuga akurikiranyweho ibyaha birimo icyaha cya Jenoside, ubufatanyacyaha mu cyaha cya Jenoside, gukangurira abantu gukora Jenoside, ubwinjiracyaha bwa Jenoside n’ibindi bifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Me Emmanuel Altit


Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version