Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) yatangaje ko yagumishije igipimo fatizo cy’inyungu yayo kuri 4.5%, nyuma yo gusanga hagikenewe ingamba zinyuranye mu kuzahura ubukungu muri ibi bihe by’icyorezo cya COVID-19.
Ni icyemezo cyafashwe nyuma y’inama ngarukagihembwe ya Komite ishinzwe Politiki y’Ifaranga muri BNR, yabaye ku wa 18 Gashyantare 2020.
BNR yatangaje ko bigaragara ko igipimo cy’ihindagurika ry’ibiciro muri uyu mwaka wa 2021 kizaguma munsi ya 5%, yemeza ko kugumisha inyungu fatizo kuri 4.5% byakongerera ubushake Banki bityo zikarushaho gutera inkunga ibikorwa bibyara inyungu.
Ni ibyemezo by’ingenzi kuko Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari, IMF, giheruka gutangaza ko mu 2020 ubukungu bw’Isi bwasubiye inyuma kuri 3.5%, ariko hari icyizere ko muri uyu mwaka buzazamuka kuri 5.5%.
Bizashingira ku mpamvu zikomeye zirimo kuba ibihugu byakomeza gushyiraho gahunda zo kuzahura ubukungu, zikunganirwa no gukingira abaturage COVID-19 kugira ngo imirimo ibyara inyungu yose isubukurwe.
Mu bihembwe bitatu bya mbere by’umwaka wa 2020, umusaruro mbumbe w’u Rwanda wagabanutseho 4.1%, nyamara mu gihe nk’icyo mu 2019 wari wazamutseho 8.3%. Guhera mu mezi ya nyuma y’umwaka ushize hagaragarye izahuka ry’ubukungu kandi hari icyizere ko bizakomeza no muri uyu mwaka.
Isoko ry’imari ryifashe rite?
BNR yatangaje ko ingamba yafashe mu gihe gito gishize zatumye Banki z’ubucuruzi zongera imbaraga mu kugurizanya hagati yazo, ku nyungu iri ku mpuzandengo ya 5.35%.
Ibyo kandi byatumye mu mwaka wa 2020 impuzandengo y’inyungu ku nguzanyo zitangwa na Banki z’ubucuruzi igabanuukaho iby’ijana 14, igera kuri 16.35%.
Imwe mu mbogamizi zabayeho mu mwaka ushize ni uko ifaranga ry’u Rwanda, nibura kugeza mu Ukuboza 2020 ryataye agaciro kuri 5.4 ku ijana ugereranyije n’idolari rya Amerika. Ni mu gihe mu Ukuboza 2019 ryataye agaciro kuri 4.9 ku ijana.
Inyandiko ya BNR yakomeje igira iti “Igitutu ku ifaranga ry’u Rwanda cyiyongereye mu gice cya kabiri cy’umwaka ushize nyuma y’isubukurwa ry’ibikorwa bibyara inyungu n’ikenerwa riri hejuru ry’amadovize, mu gihe ayinjiraga mu gihugu yari make.”
“Gusa isoko ry’ivunjisha ryitezweho gukomeza guhagarara neza, kuko igihugu cyarangije umwaka wa 2020 gifite ubwizigame bubitswe na BNR bushobora gutumiza mu mahanga ibicuruzwa mu hagati y’amezi atanu n’icyenda”
BNR iteganya ko nibura muri uyu mwaka ihindagurika ry’ibiciro ku masoko rizamanuka, nyuma y’uko mu 2020 ryageze kuri 5.0 % mu gihembwe cya kane cy’umwaka wa 2020, rivuye ku 9.0 % mu gihembwe cya gatatu cy’uwo mwaka.
Ni igabanyuka ryashingiye ku cyemezo cyo kugabanya ibiciro birimo iby’ingendo byari byinubiwe na benshi, n’igabanyuka ry’ibiciro by’ibiribwa.