Perezida Emmanuel Macron ‘Azasura’ U Rwanda

Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron, mu minsi iri imbere ateganya uruzinduko mu Rwanda, rushobora kuzaba hagati ya Mata na Gicurasi 2021.

Amakuru avuga ko Perezida Macron azasura u Rwanda mu bihe byo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Intiti mu mateka ya Politiki y’u Rwanda n’u Bufaransa zivuga ko u Bufaransa bwagize uruhare mu gufasha Leta yateguye ndetse igashyira mu bikorwa Jenoside no gufasha abayikoze guhungira muri Zaïre, ubu ni muri Repubulika ya Demukarasi ya Kongo.

Jeune Afrique yanditse  ko ‘n’ubwo urwo ruzinduko ruteganyije ariko  bizaterwa n’imiterere y’icyorezo cya COVID-19 haba mu Bufaransa, haba no mu Rwanda.

- Kwmamaza -

Mu Ugushyingo umwaka ushize, Macron  yatangaje ko ateganya gusura u Rwanda muri uyu mwaka, mu ruzinduko rugamije gushimangira umubano urangwa hagati y’ibihugu byombi.

Uruzinduko rwe nirugenda nk’uko biteganyijwe mu Rwanda, azaba abaye Perezida wa kabiri w’u Bufaransa urusuye nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Uwa mbere wasuye u Rwanda  nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi ni Nicolas Sarkozy.

Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi umubano w’u Rwanda n’u Bufaransa wagaragayemo ibibazo.

N’ubwo hari ibiri gushyirwa ku murongo, ariko kugeza ubu u Bufaransa nta Ambasaderi bufite mu Rwanda.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version