Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: UN, Angola…Ibihugu Byahagurukiye Ibiri Kubera Muri DRC
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

UN, Angola…Ibihugu Byahagurukiye Ibiri Kubera Muri DRC

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 31 October 2022 5:51 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Mu mpera z’Icyumweru gishize ibintu byafashe indi ntera muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo ubwo iki gihugu  cyasezeraga Amb Vincent Karega wari uhagarariye inyungu za Kigali i Kinshasa.

U Rwanda, binyuze k’Umuvugizi wa Guverinoma Madamu Yolande Makolo, rwatangaje ko rwababajwe n’icyemezo cya DRC ariko nanone ruvuga ko ingabo zarwo zihagaze ziteguye kururengera haramutse hari urushotoye.

Kuri uyu wa Mbere amakuru yaramutse yandikwa yavugaga ko Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Abibumbye Bwana Antonio Guterres yavuganye na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame baganire ku biri kubera muri DRC n’uburyo byahosha.

Ku ruhande rwa DRC, Perezida Tshisekedi nawe yahuye na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga  Téte António ngo amugezeho ubutumwa yahawe na mugenzi we uyobora Angola Perezida João Lourenço.

Perezida João Lourenço asanzwe kandi ari umuhuza mu bibazo byo mu Karere u Rwanda na DRC biherereyemo kuko yigeze no kuba umuhuza hagati yarwo na Uganda mu myaka mike ishize.

Uruzinduko rwa Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Angola  muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo, rwabaye nyuma y’amasaha 24 iki gihugu gifashe icyemezo cyo kwirukana Ambasaderi w’u Rwanda Vincent Karega.

Ubutumwa Téte António yagejeje kuri Perezida Félix Tshisekedi burimo icyo Angola ibona cyakirwa ngo intambara iri kubera mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo ihoshe.

Nyuma yo kubonana na Felix Tshisekedi, Bwana Téte António mu masaha y’umugoroba kuri uyu wa Mbere yaje mu Rwanda kubonana na Perezida Paul Kagame.Nta bisobanuro birambuye kucyo baganiriye ho birasohoka.

Ikindi kandi ngo ni uko Perezida Lourenço yahawe inshingano zo kuba umuhuza hagati ya DRC n’u Rwanda.

This afternoon at Urugwiro Village, President Kagame received Hon. António Tete, Minister of External Relations of Angola who is in Rwanda with a message from President João Lourenço of Angola, who is currently serving as Chairperson of ICGLR. pic.twitter.com/JOMGF9B6NI

— Presidency | Rwanda (@UrugwiroVillage) October 31, 2022

Téte avuga ko Angola ifitanye isano na Congo bityo ko yifuza ko ibona umutekano n’amahoro.

Angola ariko iri kwirinda kugaragaza uruhande iherereyemo mu bibazo biri hagati y’u Rwanda na DRC.

Tugarutse ku byerekeye ikiganiro Perezida Kagame yagiranye n’umunyamabanga mukuru wa UN, Antonio Guterres, Umukuru w’u Rwanda yamubwiye ko haramutse hubahirijwe ibyanzuriwe mu nama z’i Nairobi n’i Luanda, umuti w’ibi bibazo waboneka.

Umuryango w’Afurika yunze ubumwe nawo wasohoye itangazo usaba inzego zose zirebwa n’ibiri kubera muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo gukemura ibibazo mu buryo bw’ibiganiro.

Perezida w’uyu Muryango witwa Macky Sall yasabye ko Perezida João Lourenço akomeza kuba umuhuza muri iyi dosiye kugira ngo areba ko intambara yahosha.

 

TAGGED:AngolaCongoDRCfeaturedKagameRwandaTshisekedi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Umugabo Wa Nancy Pelosi Bari Bamwicishije Inyundo
Next Article Israel Ikomeje Ubufatanye N’u Rwanda Mu Ugateza Imbere Ubuhinzi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Gen Nkubito Yabwiye Abo Mu Burengerazuba Ko FDLR Idakwiye Kubahahamura

Abakoresha Amadovize Bishyurana Bitemewe Bagiye Gucika-BNR

Uburusiya Bwasutse Undi Muriro Kuri Ukraine

Iterambere Ryose Ribanzirizwa N’Umutekano-Nduhungirehe

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

You Might Also Like

Mu RwandaUbutaberaUmutekano

Ruhango: Bakurikiranyweho Gutega Abantu Bakabaniga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga Ku Bufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbucuruzi MpuzamahangaUbukungu

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Afrobasket: Amakipe Y’U Rwanda Yatashye Amara Masa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?