UN, Angola…Ibihugu Byahagurukiye Ibiri Kubera Muri DRC

Mu mpera z’Icyumweru gishize ibintu byafashe indi ntera muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo ubwo iki gihugu  cyasezeraga Amb Vincent Karega wari uhagarariye inyungu za Kigali i Kinshasa.

U Rwanda, binyuze k’Umuvugizi wa Guverinoma Madamu Yolande Makolo, rwatangaje ko rwababajwe n’icyemezo cya DRC ariko nanone ruvuga ko ingabo zarwo zihagaze ziteguye kururengera haramutse hari urushotoye.

Kuri uyu wa Mbere amakuru yaramutse yandikwa yavugaga ko Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Abibumbye Bwana Antonio Guterres yavuganye na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame baganire ku biri kubera muri DRC n’uburyo byahosha.

Ku ruhande rwa DRC, Perezida Tshisekedi nawe yahuye na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga  Téte António ngo amugezeho ubutumwa yahawe na mugenzi we uyobora Angola Perezida João Lourenço.

- Advertisement -

Perezida João Lourenço asanzwe kandi ari umuhuza mu bibazo byo mu Karere u Rwanda na DRC biherereyemo kuko yigeze no kuba umuhuza hagati yarwo na Uganda mu myaka mike ishize.

Uruzinduko rwa Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Angola  muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo, rwabaye nyuma y’amasaha 24 iki gihugu gifashe icyemezo cyo kwirukana Ambasaderi w’u Rwanda Vincent Karega.

Ubutumwa Téte António yagejeje kuri Perezida Félix Tshisekedi burimo icyo Angola ibona cyakirwa ngo intambara iri kubera mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo ihoshe.

Nyuma yo kubonana na Felix Tshisekedi, Bwana Téte António mu masaha y’umugoroba kuri uyu wa Mbere yaje mu Rwanda kubonana na Perezida Paul Kagame.Nta bisobanuro birambuye kucyo baganiriye ho birasohoka.

Ikindi kandi ngo ni uko Perezida Lourenço yahawe inshingano zo kuba umuhuza hagati ya DRC n’u Rwanda.

Téte avuga ko Angola ifitanye isano na Congo bityo ko yifuza ko ibona umutekano n’amahoro.

Angola ariko iri kwirinda kugaragaza uruhande iherereyemo mu bibazo biri hagati y’u Rwanda na DRC.

Tugarutse ku byerekeye ikiganiro Perezida Kagame yagiranye n’umunyamabanga mukuru wa UN, Antonio Guterres, Umukuru w’u Rwanda yamubwiye ko haramutse hubahirijwe ibyanzuriwe mu nama z’i Nairobi n’i Luanda, umuti w’ibi bibazo waboneka.

Umuryango w’Afurika yunze ubumwe nawo wasohoye itangazo usaba inzego zose zirebwa n’ibiri kubera muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo gukemura ibibazo mu buryo bw’ibiganiro.

Perezida w’uyu Muryango witwa Macky Sall yasabye ko Perezida João Lourenço akomeza kuba umuhuza muri iyi dosiye kugira ngo areba ko intambara yahosha.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version