Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: UN N’u Rwanda Mu Bufatanye Bufite Agaciro Ka Miliyari $1
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaUbukungu

UN N’u Rwanda Mu Bufatanye Bufite Agaciro Ka Miliyari $1

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 21 May 2025 3:09 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Ozonnia Ojielo uhagarariye UN mu Rwanda asinyana na Min Murangwa iby'ayo masezerano.
SHARE

Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ivuga ko yasinyanye amasezerano n’Umuryango w’Abibumbye afite agaciro ka Miliyari $1 azashorwa mu bikorwa byo kubaka ubukungu budaheza mu gihe cy’imyaka itanu igize NST2.

Azashorwa mu guteza imbere u Rwanda mu ngeri zitandukanye zirimo imiryango itari iya Leta, urwego rw’abikorera, gushyigikira imishinga irimo gukumira no guhangana n’ingaruka z’ibiza.

Itangazo rya MINECOFIN  rivuga ko ayo masezerano ari mu bufatanye n’Umuryango w’Abibumbye  muri gahunda yitwa United Nations Sustainable Development Cooperation Framework (UNSDCF) agomba gushyirwa mu bikorwa guhera mu mwaka wa 2025 kugeza mu mwaka wa  2029.

Azafasha u Rwanda gushyira mu bikorwa gahunda yarwo y’iterambere NST2 (Second National Strategy for Transformation) ndetse no mu bikorwa bigize icyerekezo 2050.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Hakubiyemo ko azakoreshwa mu gushyigikira iterambere ridaheza, guteza imbere gahunda z’uburinganire bw’abagore n’abagabo, guhangana n’imihindagurikire y’ibihe no guhanga udushya two kuzamura ubukungu bw’u Rwanda.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yusuf Murangwa wayasinye ku ruhande rw’u Rwanda yemeza ko aya masezerano ashimangira ubufatanye bukomeye hagati  y’u Rwanda n’Umuryango w’Abibumbye mu cyerekezo cyo kugira imbere hatagira uwo hasiga inyuma mu iterambere rirambye.

Abakozi ba UN bazakisha Miliyari $ 1 azakenerwa mu kugera kuri iriya migambi.

Ozonnia Ojielo uhagarariye UN mu Rwanda avuga ko uyu muryango ugiye kumara imyaka 80 ushyizweho, akemeza  aya masezerano ahamya ubushake ufite mu gushyigikira u Rwanda kugera ku ntego zarwo z’iterambere.

TAGGED:featuredMurangwaUbukunguUmuryangoUN
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Nduhungirehe Mu Nama Ihuza Afurika N’Uburayi
Next Article Uwahoze Muri RDF Akurikiranyweho Ibyaha Byo Mu Mabuye y’Agaciro
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Kabila Yambuwe Ubudahangarwa

RIB Yafunze Abanyamahanga Batatu

Gasabo: Hafashwe Abanigaga Abantu Bakabambura

Uwahoze Muri RDF Akurikiranyweho Ibyaha Byo Mu Mabuye y’Agaciro

UN N’u Rwanda Mu Bufatanye Bufite Agaciro Ka Miliyari $1

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Rutsiro:Indwara Ya Muryamo Iri Mu Ngurube Iraterwa N’Iki?

Nyarugenge: Imodoka Ya WASAC Yibwe

Nyagatare: Haravugwa Kotsa Burushete Z’Imbwa 

Hatangajwe Ifoto Yemewe Ya Papa Lewo XIV

BNR Mu Ngamba Zo Kurushaho Guteza Imbere Ikoranabuhanga Mu Kwishyurana

You Might Also Like

Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Nduhungirehe Mu Nama Ihuza Afurika N’Uburayi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Hagiye Kongera Kwibukwa Imiryango Y’Abatutsi Yazimye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Kamerthe Ntashira Amakenga Iby’Amasezerano Y’Amahoro Ya DRC N’u Rwanda 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

BAL: Ikipe Ya Libya Yatsinze APR BBC Yari Imaze Igihe Yitwaye Neza

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?