Indege ya Qatar Airways yageze ku kibuga cy’indege cy’i Kabul ijyanyeyo ibikoresho byo gufasha mu kurwanya COVID-19. Niyo nkunga ya mbere yo gufasha urwego rw’ubuzima bwa kiriya gihugu ihageze guhera tariki 15, Kanama, 2021.
Inkunga bahawe irimo ibikoresho bya kubaga, ibyo gupimisha COVID-19 n’ibindi by’ibanze bikenerwa n’abantu bakiva mu ntambara.
Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima, WHO/OMS, Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus yashimiye Qatar kiriya gikorwa yakoze cyo gufasha mu kurokora ubuzima bw’abaturage ba Afghanistan bahanganye n’ibibazo by’ubuzima n’ubukene basigiwe n’intambara ihamaze iminsi.
Tedros yanditse ati: “Abo muri Qatar mwakoze gufasha kugira ngo biriya bikoresho bigere muri Afghanistan.”
Ibikoresho indege ya Qatar yagejeje muri Afghanistan ni toni 23 z’imiti n’ibindi bikoresho bigafasha mu gupima COVID-19, bageze i Kabul byapakiriwe i Cairo mu Misiri.
Nibyo bihageze bwa mbere nyuma y’uko ibibazo by’umutekano mucye muri kiriya gihugu bitumye imirimo y’ubutabazi no kwita ku batagira kivurira ihagarara, icyo gihe hari tariki 15, Kanama, 2021.
Biteganyijwe ko mu mpera z’iki Cyumweru hari ibindi bikoresho bizagezwa i Kabul kandi ngo bizaba ari byinshi kurushaho.
Byose nibihagera bizaba bikubiyemo imiti ifasha abantu barwaye diyabete, imiti inyobwa, igabanya ububabare, ibyuma bifasha mu kubaga ndetse n’ibifasha mu gupima COVID-19.
Muri iki gihe hari abaturage ba Afghanistan bagera kuri miliyoni 1.45 bakeneye ubufasha bw’abaganga.
Muri bo abagera kuri 5400 bakeneye kubagwa kubera uburwayi burimo ubukomeye n’ubworoheje.
Bizasaranganywa mu bitaro no bigo nderabuzima bya Afghanistan bigera kuri 280.
Qatar ni igihugu cyafashije cyane mu bibazo Afghanistan imazemo igihe.
Ndetse n’ibiganiro byahuje Abatalibani n’ingabo z’amahanga zabaga muri Afghanistan ndetse n’ubutegetsi bwategekaga kiriya gihugu byabereye i Doha, Umurwa mukuru wayo.