UN Yagenzuye Uko Polisi Y’u Rwanda Itegura Abapolisi Izohereza Mu Butumwa

Itsinda ryaturutse mu  Muryango w’Abibumbye riri mu Rwanda mu bikorwa birimo no gusura Polisi y’u Rwanda rikareba uko itegura abapolisi izohereza kugarura amahoro ahandi.

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 4 Gashyantare 2022 zasuye Polisi y’u Rwanda ku cyicaro gikuru cyayo ku Kacyiru mu Karere ka Gasabo.

Izi ntumwa eshatu ziyobowe na Maj. General (Rtd)Jai Menon, Umuyobozi w’ibiro bishinzwe imikoranire y’Umuryango w’abibumbye n’ibihugu byohereza abakozi  mu butumwa bwo kubungabunga amahoro mu bihugu bitandukanye.

Ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda aba bayobozi bakiriwe n’Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda wungirije ushinzwe abakozi n’imiyoborere, DIGP/AP Jeanne Chantal Ujeneza.

- Advertisement -

Intego y’uru ruzinduko ni ukugenzura uko u Rwanda ‘rutegura abapolisi’ bazajya mu butumwa bwo kubungabunga amahoro mu bihugu bitandukanye.

Bageze muri Polisi y’u Rwanda bareba uko abapolisi bategurwa mbere yo kujya mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye, n’uko itegura ibikoresho bizifashishwa n’abo bapolisi.

Intumwa za UN zishimiye uko Polisi y’u Rwanda itegura abapolisi bagiye kujya mu butumwa bwo kubugabunga amahoro.

Yagize ati: “ Mu bugenzuzi twakoze twasanze Polisi y’u Rwanda itegura neza abapolisi bagiye kujya mu butumwa bw’Umuryango w’abibumbye bwo kubungabunga amahoro. Ibagenera amahugurwa meza kandi ahagije bitewe n’inshingano buri tsinda rizaba rigiyemo.”

Maj. General (Rtd)Jai Menon wari uyoboye ririya tsinda avuga ko basanze  Polisi y’u Rwanda iha abakozi igiye kohereza hanze ibikoresho byose bazakenera.

Kuba bategurwa neza ngo byerekanwa n’umusaruro abapolisi b’u Rwanda batanga aho boherejwe.

Ati: “Mbere na mbere turashimira u Rwanda kuba ari urwa kabiri mu kohereza abapolisi mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye mu kazi ko kubungabunga amahoro aho yabaye makeya.”

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda wungirije ushinzwe abakozi n’imiyoborere, DIGP/AP Jeanne Chantal Ujeneza yashimiye umuryango w’abibumbye kuba wohereje intumwa zawo zikaza gusura Polisi y’u Rwanda.

Yagize ati: “Ni iby’agaciro kuba Umuryango w’abibumbye wafashe umwanya ukaza gusura Polisi y’u Rwanda bakanirebera uko abapolisi  bategurwa mbere yo kujya mu mirimo baba boherejwemo n’umuryango w’abibumbye”

DIGP/AP Ujeneza yasezeranyije intumwa z’Umuryango w’abibumbye ko u Rwanda rwiteguye gutabara igihe cyose bikenewe.

Kugeza ubu u Rwanda rufite abapolisi  bagera ku 1000 hirya no hino mu butumwa bw’Umuryango w’abibumbye bugamije kubungabunga amahoro ku Isi.

U Rwanda nirwo rwonyine rufite itsinda ry’abagore bari mu butumwa bw’Umuryango bw’abibumbye bwo kubungabunga amahoro.

Itsinda ry’abapolisikazi bavuye mu Rwanda rikorera mu Murwa mukuru wa Sudani y’Epfo, Juba.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version