Undi Muturage Arashinja Ikigo Cy’Abanyamerika Kumwambura

Rwiyemezamirimo witwa Juvens Nyawakira avuga ko Umuryango w’Abanyamerika witwa  US Peace Corps  wamuhaye akazi ko kuzajya asana ibikoresho by’aho ukorera ukamwishyura. Wamwishyuye igihe gito, nyuma urabihagarika, akavuga ko wamwambuye Frw 18.250.000.

Mu nyandiko ikubiyemo amasezerano yari yaragiranye na kiriya kigo, handitsemo ko yakoranye nabo binyuze mu kigo cye cy’ubucuruzi kitwa E.C.G (ENTREPRISE DE CONSTRUCTION GENERALE) cyari cyaratsindiye imirimo yo gusana imiyoboro y’ amazi n’amashanyarazi mu nzu bakoreramo n’izindi nzu enye (4) abayobozi bayo bari batuyemo.

Avuga ko yatangiye kubakorera kuva tariki ya 01/07/2009 kugeza tariki ya 30/06/2011, ni ukuvuga amezi makumyabiri n’ane (24 months).

Nyawakira yemeza ko yabakoreye neza imirimo bamushinze akavuga ko nta na rimwe bigeze banenga ibyo yakoze.

- Kwmamaza -

Ati: “ Twari twarumvikanye kujya mbaha facture y’amezi atatu (3 mois) bakanyishyura kuri compte ya company yanjye, E.C.G.”

Nyuma y’amezi atatu, uwari administrative officer( umukozi wari ushinzwe imikorere y’ikigo) yamubwiye ko bashaka ko guhera tariki ya 01/10/2009 azajya akora service ya maintenance( ni ukuvuga gusana ibikoresho) akanabagurira ibikoresho byo gusimbura ibyashaje.

Ibi yagombaga kubikora abanje kubazanira ibiciro biri ku isoko, kugira ngo babyemeze.

Hanyuma yagombaga kubazanira inyemeza bwishyu ebyiri (factures) zitandukanye ni ukuvuga iya service n’iy’ibikoresho yerekana n’aho byakoreshejwe.

Mu ntangiriro ngo batangiye bamwishyura neza.

Nyuma yagiye kureba kuri compte ye asanga baranyishyuye ibihembwe bitatu(trimestres) gusa ni ukuvuga amezi icyenda (9).

Mu ntangiriro ya 2010, Juvens avuga ko yahise abimenyesha uwari ushinzwe kugenzura imikorere ye (supervisor) witwa Jean Bosco Karamanga hamwe n’uwari ushinzwe imari muri US PEACE CORPS witwaga Faustin Ndagijimana.

Bombi ngo bamusabye gukomeza akazi, bamwizeza ko nta kibazo babisanzemo, bamwizeza ko azishyurwa nk’uko yishyuwe mu bihembwe bitatu byashize.

Uwari ushinzwe imari yamubwiye ko icyatumye atanda kwishyurwa ari uko yari yaragiye mu mahugurwa i Dakar muri Senegal.

Juvens Nyawakira ati:“ Narakomeje ndakora kugeza ku mezi makumyabiri n’ane.”

Avuga ko nyuma y’icyo gihe yaja gukorana inama n’uwari umukozi wari ushinzwe imikorere y’ikigo ari kumwe n’uwari ushinzwe kugenzura ibikorwa bamusubiza amafaranga yabarihiye ibikoresho ariko ay’uko yakoze akazi ntiyayahabwa.

Yarabareze mu rukiko…

Juvens Nyawakira avuga ko amaze kubona ko nta bufasha ari guhabwa, yahisemo kugeza ikibazo kuwari uhagarariye US Peace Corps mu Rwanda, undi amubwira ko US Peace Corps atari Ambasade, amugira inama yo kwiyambaza inkiko kuko PEACE CORPS ikurikiza amategeko y’igihugu ikoreramo kandi ko bazubahiriza imyanzuro y’Urukiko.

Baburanishijwe n’Urukiko rukuru rw’ubucuruzi

Nyawakira yareze PEACE CORPS mu Rukiko Rukuru rw’Ubucuruzi arayitsinda nk’uko byemejwe mu rubanza rwasomwe tariki ya 19/06/2015.

Kuva icyo gihe kugeza ubu avuga ko atarishyurwa kandi yarakoze ndetse n’inyandiko afite zikabyemeza gutyo.

Avuga ko ibyishyuzwa nk’uko byategetswe n’Urukiko Rukuru  ari ibi bikurikira:

  • Amezi atarishyuwe = amezi cumi n’atanu (15), ahwanye na miliyoni eshanu n’ibihumbi Magana inani na mirongo itanu y’amafaranga y’u Rwanda  (5.850.000 Frw) ni ukuvuga ibihumbi Magana atatu mirongo icyenda y’amafaranga y’ u Rwanda (390.000 Frw) gukuba amezi cumi n’atanu.
  • Igihombo= Miliyoni eshatu (3.000.000 Frw).
  • Indishyi z’akababaro = Miliyoni imwe (1.000.000 Frw)
  • Igihano buri kwezi kugeza igihe bazamwishyurira, uhereye tariki ya 04/07/2015.

Kugeza tariki 04, Nyakanga, 2021 igihano cyari kimaze kugera kuri : 100.000 Frw bya buri kwezi ugakuba n’amezi 72 = 7.200.000 Frw.

– Ikurikirana rubanza = 200.000 Frw

– Igihembo cy’avoka = 1.000.000 Frw

Nyawakira avuga ko igiteranyo cy’amafaranga yose agomba kwishyurwa ari  Miliyoni cumi n’umunani n’ibihumbi magana abiri mirongo itanu by’amafaranga Frw18.250.000 Frw y’u Rwanda.

Jean Bosco Karamaga ati: “ Ibyo bibaze umuvugizi wa US Peace Corps”

Taarifa yahamagaye Bwana Jean Bosco Karamaga uvugwaho ko yahoze ashinzwe kugenzura ibikorwa muri US Peace Corps ubwo Nyawakira yabakoreraga kugira ngo agire icyo atubwira ku byo  Nyawakira yadutangarije, asubiza ko turi kumuhohotera, ko twabibaza Umuvugizi wa kiriya kigo.

Tumubajije niba azi Juvens Nyawakira adusubiza ko ntacyo ari budutangarize na kimwe kuko atari umuvugizi wa kiriya kigo.

Kubera ko imikorere ya US Peace Corps iba mu nshingano z’Ambasade ya Amerika, abakora mu biro bishinzwe kuyihuza n’izindi nzego( Public Relations Office) batubwiye ko n’ibaruwa bandikiye Peace Corps mu kibazo cy’undi Munyarwanda duherutse gukora ho inkuru nawe wavugaga ko yambuwe batigeze bahabwa igisubizo.

Bityo ko no kuri iki kibazo tutakwirirwa tubitindaho, kuko ngo niba icya mbere kitarasubijwe nta kizere tugomba kugira ko iki kibazo nacyo bagisubiza.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version