Undi Washakishwaga Kubera Jenoside Yakorewe Abatutsi Nawe Yarapfuye

Amakuru Taarifa icyesha urubuga rw’Ibiro by’Umushinjacyaha wa IRMCT yemeza urupfu rwa Lt Col Phénéas Munyarugarama, umwe mu bahunze ubutabera bari barashiriweho impapuro z’ibirego n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rw’u Rwanda (ICTR) akaba n’umuntu uzwi mu bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994.

Yaguye mu cyahoze ari Zaïre( ubu ni Repubulika ya Demukarasi ya Congo) azize indwara isanzwe.

Hari mu mwaka wa 2002.

Hamwe no kwemeza urupfu rwa Protais Mpiranya ku wa kane ushize, abantu bane batorotse ubutabera ubu nibo bagishakishwa n’Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha (IRMCT).

- Kwmamaza -

Abagishakishwa ni  Fulgence Kayishema, Charles Sikubwabo, Charles Ryandikayo na Aloys Ndimbati.

Ku byerekeye itangazo ry’uyu munsi, Umushinjacyaha mukuru wa IRMCT Serge Brammertz yagize ati: “Iki gisubizo ni iyindi ntambwe y’ingenzi mu bikorwa byacu byo guharanira ubutabera ku bahohotewe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda no kurangiza manda yacu. Ku bahohotewe n’abacitse ku icumu rya Munyarugarama mu Karere ka Bugesera, turizera ko iki gisubizo hari iherezo gitanga.”

Yashimiye abafatanyabikorwa bharimo inzego zitandukanye z’Ububiligi n’u Rwanda, ubufasha bwabo bwagize uruhare runini muri iri perereza.

Mu gihe imanza enye z’abatorotse ubutabera zarangijwe mu myaka ibiri ishize, Ibiro bya Brammertz ubu byibanze cyane kubashakishwa bane ba nyuma basigaye batarafatwa.

Uwa mbere muri abo ni Fulgence Kayishema bivugwa ko asigaye aba muri Afurika y’Epfo.

Munyarugarama yari Lt Colonel mu ngabo z’u Rwanda (FAR).

Yakorewe impapuro z’ibirego bwa mbere n’Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga Rwashiriweho u Rwanda ICTR muri 2002 kubera ibyaha yakoze nk’umuyobozi w’Ikigo cya gisirikare cya Gako mu Karere ka Bugesera, muri Perefegitura ya Kigali-Ngali muri 1994.

Yashinjwaga na ICTR ibyaha umunani birimo itsembabwoko, gushishikariza mu buryo butaziguye no gukangurira rubanda gukora Jenoside, n’ibyaha byibasiye inyokomuntu.

Munyarugarama bivugwa ko ari  we nyirabayazana w’ubwicanyi bwibasiye Abatutsi,  ibitero, n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina ryakorewe abaturage b’Abatutsi ahantu hatandukanye mu Karere ka Bugesera(y’ubu), harimo n’ibitero byibasiye impunzi z’Abatutsi kuri Kliziya Gatolika ya Ntarama n’iya Nyamata.

Muri Kamena 1994, niwo Munyarugarama n’umuryango we bahunze u Rwanda berekeza ,mu cyari Zayire.

Bidatinze yinjira mu ngabo zahoze ari FAR zishyiraga hamwe muri icyo gihugu kugira ngo zikomeze kurwanya Guverinoma y’u Rwanda na nyuma ya Jenoside.

Uruhare rwe ngo rugaragara mu kwinjiza no guhugura ingabo zahoze muri FAR, byanashimangiwe no kuba yarabaye “Komiseri w’ingabo” w’umutwe waharanira kubohora u Rwanda (People in Action for the Liberation of Rwanda -PALIR).

Bivugwa kandi ko yabanjirije mu mutwe wa FDLR, ari wo waje kuba ihuriro ry’abahoze muri FAR n’indi mitwe igizwe n’impunzi z’Abahutu.

Nyuma y’iperereza ryimbitse kandi rigoye, Ibiro by’umushinjacyaha wa IRMCT bivuga byashoboye kwemeza ko Munyarugarama yapfuye azize urupfu rusanzwe ku italiki cyangwa hafi y’italiki ya 28 Gashyantare 2002 i Kankwala, mu Ntara y’i Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (DRC), ari naho yashyinguwe.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version