UNDP Mu Bufatanye Na Polisi Y’U Rwanda

Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe iterambere, UNDP, Bwana Maxwell Gomera n’umwungirije kuri uyu wa Gatanu tariki 12, Werurwe, 2021 bakiriwe n’Umuyobozi mukuru waPolisi y’u Rwanda mu biro bye baganira uko bakongera ubufatanye.

Bwana  Maxwell Gomera na Madamu Varsha Redkar Palepu baganiriye na IGP Dan Munyuza uko inzego zombi zakomeza imikoranire igamije kungerera ubushobozi Komite zifasha mu kwicungira umutekano mu baturage zitwa Community Policing Committees (CPCs).

Baganiriye ku mikoranire myiza iri hagati y’uyu muryango na Polisi y’u Rwanda.

Baganiriye ku kamaro ka UNDP mu gufasha ibikorwa bihuza Polisi n’abaturage cyane mu gutanga amahugurwa kuri komite zishinzwe kwicungira umutekano (CPCs) n’urubyiruko rw’abakoranabushake.

- Advertisement -

Barebeye hamwe  uko byatanze umusaruro mu kugabanuka kw’ibyaha, guhuza abaturage, gukoresha ikoranabuhanga mu guha serivisi abaturage ndetse n’ibindi bikorwa by’iterambere.

Maxwell Gomera yashimiye Polisi y’u Rwanda uburyo uko ikora akazi kayo. Akomoza no ku  ikoranabuhanga Polisi ikoresha cyane cyane ishami ryayo rishinzwe umutekano wo mu muhanda.

Ati “Turabashimira uburyo mukora akazi mushinzwe neza, uburyo muha serivisi nziza abaje babagana kandi inyinshi ugasanga ziratangwa hifashishijwe ikoranabuhanga, aho nk’ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda rikoresha utumashini tuzwi nka HHTs (Hand Held Terminal) mukwandikira abakoze amakosa yo mu muhanda umuturage akabona ubutumwa bugufi kuri telefoni ye akagumana ibyangombwa bye batiriwe babimutwara.”

Umuyobozi wa UNDP mu Rwanda, yashimiye kandi Umuyobozi wa Polisi na Polisi y’u Rwanda muri rusange uburyo igira uruhare runini mu kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid -19.

Yabashimiye kandi imikoranire myiza hagati yayo  n’abaturage no kubafasha mu bikorwa by’iterambere ndetse no gukomeza kurwanya ibyaha bitandukanye hagamijwe kwita ku iterambere muri rusange.

Yijeje ubuyobozi bukuru bwa Polisi y’u Rwanda ko UNDP izakomeza ubufatanye n’imikoranire myiza hagati yayo nayo.

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Dan Munyuza, yashimiye uruzinduko rw’aba bayobozi, by’umwihariko ashimira imikoranire myiza iri hagati ya UNDP mu Rwanda na Polisi y’u Rwanda ndetse n’inkunga badahwema gutanga hagamijwe iterambere n’umutekano muri rusange.

Bahanye impano yerekana ubufatanye

UNDP itera inkunga Polisi y’u Rwanda mu bikorwa by’iterambere cyane cyane mu guhugura abagize Komite zishinzwe kwicungira umutekano (CPCs), kurwanya ihohotera n’ibindi bikorwa bitandukanye.

Share This Article
1 Comment

Leave a Reply to Karegeya Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version