Abanyeshuri Bashyigikiye Israel N’Abashyigikiye Palestine Batangiye Kurwana

Muri Kaminuza nkuru ya Leta ya California yitwa University of California, Los Angeles, ibyari bimaze iminsi ari imyigaragambyo isa n’irimo amahoro, byahinduye isura ubwo abanyeshuri bashyigikiye Israel mu ntambara iri kurwana muri Gaza basakiranaga na bagenzi babo bavuga ko Palestine irengana.

Iyi mirwano yabaye nyuma y’uko aho abo banyeshuri, buri ruhande ukwarwo, bari bakambitse mu bice bitandukanye, bakaza kurakazanya.

Umuyobozi mukuru wungirije w’iyi Kaminuza witwa Mary Osako yavuze ko imirwano yabaye hagati ya bariya banyeshuri yari ikomeye.

BBC yo yanditse ko abanyeshuri bashyigikiye Israel badutse muri bagenzi babo batangira kubahuraguza ibibando, abandi bava mu mahema bari barimo shishi itabona batangira kwitabara.

Osako yavuze ko ubuyobozi bwa Kaminuza ye bwahise batabaza Polisi ngo ize ihoshe.

Mu gihe ibi bivugwa muri iyi Kaminuza, ku rundi ruhande, Kaminuza ya New York nayo yari imaze iminsi yarigaruriwe n’abanyeshuri bari barafashe bunyago imwe mu nzu nini zitangirwamo amasomo bita Hamilton Hall.

Ni inzu bagezemo baciye mu madirishya nyuma yo gukoresha urwego bazamuka.

Polisi niyo yaraye ibakuyemo ariko ku ngufu nyinshi.

Tugarutse ku biri kubera muri Kaminuza ya California, Los Angeles, twababwira ko abapolisi bashyize mu kigo bariyeri ariko n’abanyeshuri bahashyira izindi ku buryo haramutse hari ukomye imbarutso, impande zombi zasakirana.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version