Urukingo Rwa COVID-19 Rushobora Kuzakenerwa Ku Bazitabira CHOGM 2021

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Dr Vincent Biruta yavuze ko icyifuzo ari uko abazitabira inama y’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma b’ibihugu bikoresha Icyongereza (CHOGM) izaba muri Kamena bazaba barahawe urukingo rwa COVID-19, kugira ngo irusheho kuba mu buryo butekanye.

Kuri uyu wa Gatanu Minisitiri Biruta n’Umunyamabanga Mukuru wa Commonwealth Patricia Scotland bagiranye ikiganiro n’abanyamakuru, bagaragaza aho imyiteguro ya CHOGM 2021 igeze.

Scotland yari mu ruzinduko rw’iminsi itatu rugamije gukurikirana imyiteguro ya CHOGM 2021 n’izindi ngingo zijyanye no guhangana n’icyorezo cya COVID-19 n’imihindagurikire y’ibihe.

Minisitiri Biruta yavuze ko u Rwanda rurimo gukoresha inzira nyinshi mu gushakisha inkingo za COVID, zirimo ubufatanye bw’ibihugu, gahunda mpuzamahanga yo gushaka inkingo izwi nka COVAX n’ubundi butandukanye. Icyifuzo ngo ni uko uzitabira iyo nama wese yaba yarakingiwe.

- Advertisement -

Ati “Twizeye ko bitarenze Kamena, buri wese yaba yabonye urukingo ku buryo twabasha kugira CHOGM itekanye. Ni yo mpamvu turimo gukora ku mabwiriza azagenderwaho ajyanye n’ubuzima, Minisiteri y’ubuzima irimo kubidufashamo tunagendera ku mabwiriza y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, ngo tumenye icyasabwa ku bazitabira CHOGM.”

“Buri wese abaye yarakingiwe byaba byiza cyane, niba dukeneye kubapima bakihagera n’ibindi, turimo kwita cyane kuri COVID-19 ku myiteguro yose dukora ndetse tuzakomeza kugendana n’uko ibihe bihinduka kugeza muri Kamena 2021.”

Scotland yashimiye u Rwanda uburyo imyiteguro ikomeje kugenda neza, hitawe ku kwirinda icyorezo cya COVID-19 ku buryo abazitabira iyi nama bazaba batekanye.

Yavuze ko bitandukanye n’izindi nama ziba muri ibi bihe hakifashishwa cyane ikoranabuhanga, CHOGM 2021 bifuje ko yazaba abayobozi bose bari mu Rwanda, bagashakira hamwe ibisubizo bikenewe kuri Commonwealth n’isi yose muri rusange.

Yakomeje ati “Igitekerezo dufite ni ukuzakira abayobozi bose b’ibihugu 54 binyamuryango hano, turi hamwe ngo dutegure uko twahanga amahirwe ku rubyiruko rwacu, 60% by’abatuye Commonwealth bari munsi y’imyaka 30.”

Iyo nama iteganyijwe hagati ya tariki 25-26 Kamena, nyuma y’uko yagombaga kuba muri Kamena umwaka ushize ariko ikaza gusubikwa kubera icyorezo cya COVID-19.

Minisitiri Biruta yavuze ko nubwo icyorezo kigihari, ibintu bigenda bihinduka bijyanye n’uburyo ibihugu birimo gukingira abaturage babyo.

Ati “Biduha icyizere cy’amezi ari imbere.”

Biteganyijwe ko mu byumweru bibiri biri imbere itsinda rya Commonwealth rizagira uruzinduko mu Rwanda ruzitabirwa n’ibihugu 54 bigize umuryango, ngo bamenyeshwe aho imyiteguro igeze ku nama yo muri Kamena.

U Rwanda ni cyo gihugu kimaze igihe gito kurusha ibindi muri Commonwealth, umuryango cyinjiyemo mu 2009. Uhuriza hamwe ibihugu 54 n’abaturage miliyari 2.4.

CHOGM iheruka yabereye i London mu 2018.

Ibikorwa bijyanye n’inama y’uyu mwaka bizabera mu Intare Conference Arena, Serena Hotel, Ubumwe Grande Hotel, Kigali Conference and Exhibition Centre na Kigali Convention Centre izakira inama y’abakuru b’ibihugu na za guverinoma.

Mu kwitegura iyo nama, Minisiteri y’ubuzima yatangiye gukingira icyorezo cya COVID-19 abakorera mu ma hoteli yo muri Kigali harimo n’azakira abazitabira CHOGM-2021.

Ababarirwa hagati ya 7.000-10.000 ni bo bazitabira CHOGM 2021, umubare washoboraga kwiyongera iyo hatabaho COVID-19

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version