Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Urabeho Kanye! Kim Kardashian Yishumbushije Undi Mugabo
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ibyamamare

Urabeho Kanye! Kim Kardashian Yishumbushije Undi Mugabo

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 26 May 2021 6:13 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Nyuma yo kuzuza impapuro za gatanya hamwe n’umuraperi Kanye West, icyamamare Kim Kardashian ubu ari mu rukundo n’umuherwe w’Umwongereza witwa Jamie Reuben.

Reuben ni umugabo ufite umutungo ubarirwa muri miliyari z’amadolari yakuye mu nzu nyinshi akodesha mu Bwongereza n’ahandi ku isi.

Uyu mugabo nawe yatandukanye n’abagore benshi b’ibyamamare barimo na Paris Halton.

We batandukanye muri 2016.

Jamie Reuben  kandi yakundanye n’ikindi cyamamare kuri Televiziyo kitwa Marissa Montgomery baza gutandukana muri 2014.
Ni Umwongereza ukomoka mu muryango w’abakire bafite inkomoko mu Buhinde.

Avugwaho ko ari we muragwa w’umutungo w’iwabo muri iki gihe ufite agaciro ka miliyari 26 $.

Kim Kardashian we  Forbes ivuga ko afite umutungo wa miliyari 1.780$

Ni umugabo w’imyaka 30, ni ukuvuga ko Kim amurusha imyaka 10 yu’amavuko.

Jamie Reuben aziranye n’abantu bakomeye barimo n’ab’ibwami ndetse na Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza Bwana Borris Johnston.

Abo mu muryango we baguze inzu nyinshi harimo n’ingoro yitwa Burlington Arcade imaze imyaka 200 yubatswe.

Mu nyandiko Kim yagejeje ku rukiko yashinjaga  Kanye kutita ku rugo, gusesagura umutungo no kumuca inyuma.

Ikinyamakuru People Magazine kivuga ko bijya gucika byatangiye ubwo Kanye West yashakaga kwiyamamariza kuyobora USA.

Muri icyo gihe bivugwa ko Kanye yigeze gusaba Kim Kardashian gukuramo inda y’imfura yaje kuvuka bamwita North.

Ibi ariko Kanye West yarabihakanye.

Ikindi ni uko Kardashian yavugaga ko Kanye West yigeze gutuka Nyina amwita umunyagitugu.

Yamwise ‘Kris Jong Un.’

Kim Kardashian na Kanye West bafitanye abana bane ari bo: North(w’imyaka irindwi), Saint( w’imyaka itanu), Chicago( w’imyaka itatu), Psalm( afite amezi 21).

Umutungo w’ibi byamamare ufite agaciro ka Miliyari 20$.

Umuryango wabo wabaga mu nzu n’ubusitani bifite agaciro ka miliyoni 60$.

N’ubwo bimeze gutyo ariko, bivugwa ko Kim Kardashian we atuje mu mutima kurusha uko bimeze kuri Kanye West.

Kim ari kwita ku bana be kuko atakibana na Kanye West.

People Magazine ivuga ko Kanye muri iki gihe yiriranwa na bagenzi be baganira, basangira agahiye.

Urukiko nirwemeza ubutane, ibi byamamare bizagabana umutungo ufite agaciro ka Miliyari 20$.

Reuben na Paris Hilton
Kim ubu niwe ugezweho
Hazima uwatse koko! Ibya Kim na Kanye byarangiye
TAGGED:featuredGatanyaHiltonKanyeKardashianKimParisUmwongerezaWest
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Kuba Umuntu Akennye Ntabwo Bimwambura Agaciro – Kagame Avuga Kuri Afurika
Next Article Mu Rugamba Rwo Kugeza Imboga N’Imbuto Ku Bakiriya, Hari Abafite Umwihariko
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Rusizi: Meya Yasabye Abarimu Kureka Ubusinzi No Gutukana

Igisasu Cy’Uburusiya Cyarashwe Ku Nyubako Ya Guverinoma Ya Ukraine 

Hari Ubwoba Bw’Intambara Ya Amerika Na Venezuela 

Rubavu: Minisitiri W’Intebe Yasuye Inganda Zikora Ku Kiyaga Cya Kivu

Mutwarasibo Yiyahuye Kubera Umugore We

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Ubushinwa Bweretse Isi Ko Ku Ntwaro Bwihagazeho

Miliyari Frw 135 Zishyirwa Mu Kugaburirira Abana Ku Ishuri Buri Mwaka-Min. Bagabe

Icyo Abazasiganwa Mu Irushanwa Ry’Isi Ry’Amagare Bavuga Ku Mihanda Y’u Rwanda

Abawazalendo Bigaragambije Ku Cyemezo Cya Leta

Abanyakigali Bakomeje Kugemurirwa Urumogi

You Might Also Like

Mu mahangaUbuzima

Ebola Yagarutse Muri DRC

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbukungu

Ab’i Musanze Bibukijwe Akamaro Ingagi Zibafitiye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbukungu

Rwanda: Ibiciro By’Ibikomoka Kuri Petelori Byazamutse

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IkoranabuhangaMu RwandaUbukungu

Twishimiye Drones Zitwara Abagenzi-Kagame Avuga Ku Ikoranabuhanga Mu By’Indege

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?