Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Urubanza Rwa Kazungu Rukomeje Kuba ‘Agatereranzamba’
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Urubanza Rwa Kazungu Rukomeje Kuba ‘Agatereranzamba’

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 02 February 2024 11:03 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Ku nshuro ya gatatu urubanza ubushinjacyaha buregamo Denis Kazungu ku byaha birimo n’ubwicanyi rwongeye gusubikwa. Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge nirwo rwanzuye isubikwa rwarwo.

Rwavuze ko rusubitse uru rubanza kubera Inama y’abakozi b’inkiko yabaye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 2, Gashyantare 2024.

Urubanza rwaherukaga gusubikwa ku wa 12 Mutarama ku busabe bw’umwunganizi wa Kazungu Denis wasabaga guhabwa umwanya wo kubanza gutegura neza dosiye.

Uru rubanza rwahise rwimurirwa ku wa 9, Gashyantare, 2024 saa tatu za mu gitondo.

Ubwo rwasubikwaga bwa mbere, hari taliki 05, Mutarama, 2024.

Icyo gihe ubushinjacyaha busabye ko Kazungu aburana ku byaha byose bihurije hamwe bwamureze aho kuburana icyaha ukwacyo.

Urukiko rwari rwategetse ko aburana ku cyaha kimwe: cyo gusambanya abagore ku ngufu.

Inzitizi z’ubushinjacyaha zahawe ishingiro bituma urubanza rwimurirwa taliki 12, uko kwezi.

Icyakora nabwo ntirwaburanishijwe kubera koumwunganira yagaragaje impamvu z’iryo subikwa, avuga ko atariga neza dosiye ye.

Umwunganira yitwa Me Murangwa Faustin.

Icyo gihe yabwiye inteko iburanisha ko atigeze abona ‘umwanya uhagije’ wo kwiga kuri dosiye ikubiyemo ibirego uyu Kazungu Denis aregwa.

Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rukurikiranye Kazungu ho ibyaha 14 birimo icy’ubwicanyi buturutse ku bushake n’iyicarubozo.

TAGGED:featuredKazunguNyarugengeUrubanzaUrukiko
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ibiro By’Akarere Ka Rulindo ‘Byimuwe’
Next Article Kenya: Gazi Yaturitse Ihitana Batatu, 300 Barakomereka
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abangilikani Bizihije Imyaka 100 Ishize Bageze Mu Rwanda

Misiri Irashaka Gukaza Umutekano Ku Mupaka Wayo Na Gaza

Kacyiru Hari Gusizwa Ibibanza Bizubakwamo Inzu Ndende ‘Koko’

Rwanda: Abohereza Ikawa Mu Burayi Basabwe Gukurikiza Ibyo Bushaka

U Rwanda Rwatumye Abaturage Bacu Bongera Gutekana-Min W’Ingabo Za Mozambique

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga Ku Bufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

You Might Also Like

Mu RwandaUbubanyi n'AmahangaUmutekano

Abayobozi Bakuru Mu Ngabo Za Mozambique Bari Mu Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaPolitiki

Nyaruguru: Bagiye Gusasa Inzobe Kucyatumye Abana Batsindwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Rwanda: Ntibiramenyekana Uko Amakipe Azahura Muri Shampiyona Ya 2025/2026

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUmutekano

Kabila Yasabiwe Urwo Gupfa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?