Ese Koko 80% By’Abanyarwanda Bihagije Mu Biribwa?

Ibarurishamibare ryerekana ko Abanyarwanda bagera kuri miliyoni 13 zirenga, kandi benshi muri bo ni urubyiruko. Benshi batuye mu Ntara y’Uburasirazuba kuko yonyiye ituwe na 20%. Dr Télésphore Ndabamenye uyobora RAB avuga ko 80% by’abo Banyarwanda bihagije mu biribwa.

Hari abatemeranya nawe, bakavuga ko no kubona ibyo umuntu ateka inshuro eshatu ku munsi nabyo ari ingorabahizi kandi ngo ni ikibazo kiri mu mijyi no mu cyaro.

Mu myaka nk’ibiri ishize, Minisiteri y’imari n’igenamigambi yabwiye itangazamakuru  ko mu bihembwe nka bitatu by’ihinga byikurikiranya habayeho igabanuka rigaragara ry’umusaruro w’ibihingwa ngangurarugo.

Richard Tushabe avuga ko umusaruro w’ibihingwa ngangurarugo ugihura n’ibibazo

Muri ibyo bihe, abahinzi batakaga kurumbya ku buryo igiciro cy’ibishyimbo cyazamutse kigera ku Frw 1300 hagati ya  Kamena irangira na Kanama, 2023 hirya no hino mu gihugu cyane cyane mu mijyi.

- Kwmamaza -

Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare mu Rwanda giherutse gutangaza ko ibiciro ku masoko byiyongereyeho 14,1% mu kwezi kwa Gicurasi 2023 ugereranyije na Gicurasi 2022 mu gihe muri Mata 2023 byari byiyongereyeho 17,8%.

Iyi mibare irerekana ko muri Gicurasi, 2023 ibiciro byagabanutse ugereranyije n’uko byari bimeze mu kwezi nk’uko mu mwaka wa 2022.

Uko biri kose ariko,  ntibiragera ku rwego rwakwishimirwa na benshi niba atari bose.

Ibi kandi biterwa n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere kuko hari aho isanga imvura yabaye nke mu gihe hari ahandi iba ari nyinshi ikangiza ibihingwa bikiri mu mirima cyangwa bimaze igihe gito bisaruwe nk’uko hari umuhinzi wo mu Murenge wa Mutuntu mu Karere ka Karongi uherutse kutubwira ko imvura iri gutuma ibishyimbo baherutse gusarura bibora.

Kwihaza mu biribwa bivuze kenshi ko umuturage abona ibiribwa hafi ye, abyisaruriye cyangwa abiguze ku giciro gito kuko biba byareze ari byinshi.

Bigomba kuba ari ibiribwa by’amoko atatu: ibinyamisogwe, ibinyampeke, ibinyamafufu n’imbuto&imboga.

Icyakora ibi si ko bimeze kubera ko, nk’uko na Guverineri wa Banki nkuru y’u Rwanda John Rwangombwa yigeze kubivuga, umusaruro muke uri mu by’ingenzi byatumye mu bihe bya vuba byatambutse ku isoko ibiciro by’ibiribwa ‘byaratumbagiye.’

Mu myaka yashize kandi mu Rwanda, kimwe n’ahandi henshi ku isi, havuzwe ikibazo cyo kuzamuka kw’ibiciro by’ibikomoka kuri petelori.

Ni ikibazo cyatumye n’ikiguzi cy’ubwikorezi bw’ibintu n’abantu kizamuka, byose birushaho kuremerera abaturage.

Kuri iyi ngingo ariko, Minisiteri y’Intebe iherutse gutangaza ko Guverinoma y’u Rwanda hari amafaranga yatanze ya ‘nkunganire’ kugira ngo igiciro cy’ibikomoka kuri petelori kugabanuke mu rugero runaka, ntikibere umuturage ‘umuzigo atabasha kwikorera.’

Indi mpamvu igaragaza ko kwihaza mu biribwa kuri buri rugo rw’Umunyarwanda bishobora kuba ari inzira ikiri ndende kurusha uko bivugwa ni uko ubuhinzi bw’Abanyarwanda bugikorwa gakondo.

Abahinzi bifashisha isuka, isando n’ibindi bikoresho gakondo mu buhinzi bwabo.

Keretse mu Ntara y’Uburasirazuba muri za Kirehe( Nasho), Ngoma, Bugesera…niho ushobora gusanga abahinzi bahinga ku butaka bwegeranyijwe kandi bwuhirwa.

Icyakora n’aho hari aho uzumva ngo abaturage barashonje cyane cyane muri Kayonza, Gatsibo n’ibice bito bya Nyagatare kubera izuba ry’igikatu ruhibasira cyane cyane mu mpeshyi.

Guhuza ubutaka bwuhirwa ntibirakorwa neza

Hari indi ngingo igira uruhare mu gutuma isaranganywa ry’umusaruro w’ibiribwa mu Rwanda ridatungana.

Mu Turere tumwe na tumwe tw’Intara y’Amajyaruguru n’Intara y’Uburengerazuba beza cyane imboga zirimo amashu, ibitunguru na karoti.

Muri Musanze, Nyabihu, Rubavu…bazakubwira ko beza imboga nyinshi ndetse bamwe zikababoreraho kuko zibura abazirya ngo zishire hakiri kare cyangwa zikabura abazigura kuko ku isoko ziba zihiganje.

Iyaba hariho uburyo buboneye kandi buhoraho bwo kugeza umusaruro w’ibihingwa runaka byiganje aha n’aha mu bindi bice bitejeje ubwo bwoko bw’ibiribwa, bigatuma abafite imboga nyinshi babona (urugero)uburisho bw’ubugari bweze mu Mayaga(Ruhango, Nyanza) cyangwa ibitoki byeze muri Ngoma na Rwamagana, gutyo gutyo…

Ku mwero mwinshi w’imyumbati ifu ibura abaguzi mu Mayaga kandi hari ahandi bafite imboga ariko bayibuze.

Kuba ibihingwa bimwe byera ari byinshi bigapfa ubusa mu bice runaka biterwa nanone n’uko nta buryo bwo kubihunika bwa kijyambere buhari.

Hari  n’ubwo ubwateganyijwe ngo iki kibazo gikemuke bukorwa nabi.

Abasomyi ba Taarifa baribuka imashini yigeze kuvugwa muri raporo y’Umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta( icyo gihe yari Obadiah Biraro) yari yaratumijwe ngo ijye yumisha imboga zera muri Nyabihu mu rwego rwo kwirinda ko zipfa ubusa) ariko abatanze isoko bazana imashini ‘izitogosa.’

N’ubwo Guverinoma y’u Rwanda ifite gahunda yo guhuza ubutaka kugira ngo buhingweho igihingwa kimwe bityo umusaruro wacyo ube ufatika, imbogamizi iracyari ku miterere y’ubutaka bw’u Rwanda usanga bufite imisozi ihanamye k’uburyo guhuza no kuhira ubutaka bigoye.

Intara bikorwaho bigashoboka ku kigero kiza ni iy’Uburasirazuba uretse ko nayo Ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare cyerekana ko uburyo ituwe buri kubangamira igenamigambi rirambye ryita ku mikoreshereze y’ubutaka buhingwa, ubwororerwaho( niyo Ntara yorora cyane kurusha izindi) n’ubukorerwaho irindi shoramari.

Imbogamizi mu kuzamura ubwinshi  n’ireme ry’ibiribwa ngangurarugo ni nyinshi.

Icyakora Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko ifite ingamba z’igihe kirekire zo gukemura izo mbogamizi.

Muri izo ngamba harimo gufasha buri rugo rw’Umunyarwanda kweza bihagije akihaza mu biribwa binyuze mu guhinga ubutaka bwegeranyijwe, kuhira, gukoresha inyongeramusaruro, kwigisha abahinzi guhinga neza no kongera ubwiza bw’imbuto.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’igihugu cyo guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi (RAB) Dr. Télésphore Ndabamenye nawe yemera ko hari aho Abanyarwanda bataragera bihaza mu biribwa.

Dr. Télésphore Ndabamenye

Mu mvugo ye igarukwaho na Kigali Today hari aho yagize ati:  “Tubivuze neza nk’u Rwanda hari aho tutaragera neza, ariko urebye mu mibare dufite, 80% by’abaturage bihagije mu biribwa. Hagasigara hafi 20% badafite ibiribwa bihagije, ni ukuvuga ngo baba bafite ibyo kurya ariko bidahagije, ariko iyo tubireba mu mibare, tubona hari n’ingamba zihari kugira ngo birusheho kwiyongera, kuko hari ibyagiye bikorwa muri gahunda yo kongera umubare w’ibyo tuzasarura, iyo urebye muri rusange n’icyo kigero tuzakirenga abihagije barusheho kwiyongera.”

Hagati aho kandi Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko ifite gahunda yo kwemera ko ibiribwa byongererewe intungamubiri binyuze mu nganda nabyo byajya ku isoko ry’u Rwanda.

Ni ibiribwa bita Genetically Modified Food, GMF.

Hari gahunda yo kwemera ko ku isoko haza ibiribwa byongererewe byatunganyirijwe mu nganda

Indi ngingo ivugwa na Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi mu gushaka icyatuma Abanyarwanda bose mu ngo zabo bihaza mu biribwa ni ugukoresha umwimerere w’ibyo basanganywe nk’ifumbire y’imborera ituruka mu bintu bisanzwe bikoreshwa.

Mu Rwanda abahinzi bakoresha ifumbire y’imborera barenga 70% mu bahinzi banini, mu gihe abagera kuri 30% bayikoresha ari abahinzi bato.

Igihe cyose Abanyarwanda batarihaza mu biribwa, iterambere ryabo rizadindira kuko, nk’uko umugani wabo ubivuga, ikirima ni ikiri mu nda.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version