Urubyiruko Rwa FPR Mu Muganda Wo Kuremera Umupfakazi Wa Jenoside

Urubyiruko rushamikiye k’ Umuryango FPR-Inkotanyi bafatanyije n”Abamotari bo muri uyu Muryango bakorera mu Karere ka Gasabo baraye bahaye inka abakecuru babiri batishoboye n’umupfakazi wa Jenoside yakorewe Abatutsi bo muri Nduba muri Gasabo.

Batashye inzu yubatswe n’Abamotari bakorera mu Karere ka Gasabo basanzwe muri FPR Inkotanyi.

Abakecuru baremewe ni MUKAMFIZI Esperance wo mu kagari ka Gasura na MUKABITERO Leatitia wo mu kagari ka Gatunga.

Mukabitero yagize ati: ” Aba bana bagiye kunsajisha neza mba ahantu heza kandi ntunze. Ndabashimiye.”

Uhagarariye Urugaga rw’Urubyiruko rushamikiye k’Umuryango FPR-INKOTANYI mu Karere ka Gasabo Evode MUNYURANGABO wari uyoboye abaremeye bariya babyeyi yabwiye Taarifa ko basanze kuremera ababyeyi nka bariya muri ibi bihe abantu bari kwivana mu ngaruka za COVID -19 ari ikintu kiza.

Ati: ” Twasanze gufasha bariya babyeyi muri ibi bihe ari ingenzi kuko n’ubwo basigajwe iheruheru na Jenoside ndetse na COVID-19 ikaza kubasonga, ariko ni ababyeyi bacu bagomba kwitabwaho.”

Abandi bitabiriye kiriya gikorwa barimo umuyobozi w’impuzamashyirahamwe y’abamotari mu Rwanda Daniel Ngarambe.

Umuyobozi wungirije w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko mu Karere ka Gasabo MUHIRE Jean Luc n’abandi.

Uyu mubyeyi yahawe inka yo kumufasha kwiteza imbere

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version